Ibyaha byaragabanutse mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege, atangaza ko ibyaha byaragabanutse cyane mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ugereranyije n’indi minsi isanzwe.

Ubusanzwe, iminsi mikuru yagiraga umwihariko wo kurangwa n’ibyaha byinshi biturutse ku businzi, ubujura n’ibindi ariko muri iyi minsi mukuru, habaye gusa impanuka 15 mu gihugu cyose zihitana abantu babiri, abandi barakomereka; nk’uko imibare itangwa na Polisi ibigaragaza.

Uretse impanuka, habaye kandi ibyaha by’ubujura bigera kuri bitanu n’ibyaha bine byo gukubita no gukomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi atangaza ko igabanuka ry’ibyaha ryatewe n’ingamba zafashwe na Polisi y’igihugu ifatanyaije n’izindi nzego zishinzwe umutekano ndetse n’abaturage muri rusange mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru mu ituzo.

Umuvugizi wa Polisi ahamagarira abantu bose gukomeza ubufatanye n’inzego zishinzwe umutekano bahanahana amakuru ku gihe ku bantu bose bashobora guhungabanya umutekano.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka