Ibyaha birenga 1000 bishingiye ku ihohoterwa byakorewe abana mu mezi arindwi ashize

Ibyaha 1005 bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa abana byabaye mu mezi arindwi ashize mu gihugu cyose. Ibyo bifitanye isano no kwangiza abana, gushaka abana bakiri batoya, gukoreshwa imirimo isaba ingufu no guta abana.

Imibare itangazwa na polisi y’igihugu igaragaza ko mu kwezi kwa mbere habaye ibyaha 155, mu kwezi kwa kabiri ibyaha 159, mu kwezi kwa gatatu habaye ibyaha 151, ukwezi kwa kane abana bakorerwa ibyaha 139 ndetse n’ukwezi kwa gatanu, ukwezi kwa gatandatu habaye ibyaha 119, ukwezi kwa karindwi habaye ibyaha 143.

Iryo hohoterwa rishingiye cyane cyane ku gufata abana ku ngufu, gukoreshwa imibonano mpuzabitsina abari batoya, kujugunya abana, guha abana ibihano bikomeye, kubuza amahirwe abana yo kwiga bakoreshwa imirimo isaba ingufu no gutereranwa n’ababyeyi; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Polisi y’igihugu ihamagarira abantu bose gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kurwanya iryo hohoterwa rikorerwa abana kandi ababyeyi bagahagurikira uburere bw’abana babo kuko muri iyi minsi bashyira imbere akazi bakibagirwa inshingano z’abayeyi.

Polisi isaba abantu guhana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano mu rwego rwo guca umuco udahana kuri bamwe bashobora kutamenyekana bakoze ibyaha byibasira abana.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo umuntu adashaka ko mumufotora kuki mubirengaho mukabikora atabishaka?

tito yanditse ku itariki ya: 9-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka