Huye: Ubujura bw’inka bwavugwaga i Rwaniro bwaragabanutse

Abaturage bo mu murenge wa Rwaniro mu karere ka Huye bari bamaze iminsi barara bahangayitse kubera ubujura bw’inka ubu ngo babonye agahenge; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene.

Ubundi inka zibwa i Rwaniro zijyanwa ahitwa ku Karambi cyangwa i Nyamagabe ku muhanda wa kaburimbo zikurizwa imodoka. Bivugwa kandi ko abaziba bazijyana muri Kongo. Bamaze kumenya aho izo nka zuririzwa imodoka hashyizwe uburinzi muri aka gace maze inka zibwe zikagaruzwa.

Abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko muri iki gihe babonye agahenge, ku buryo ubujura bw’inka bwagabanutse. Uretse no kuba ubujura bw’inka bwaragabanutse, ngo n’ibiciro by’inka byaraguye ku buryo abazifite basigaye bazitangira make cyane.

Uretse i Rwaniro, ubujura bw’inka bunavugwa mu murenge wa Rusatira uhana imbibi n’uyu wa Rwaniro, ariko wo ukaba unyurwamo n’umuhanda wa Kaburimbo ku buryo inka zihita zurizwa imodoka zitarinze gukora urugendo.

Mu mirenge ya Rwaniro, Rusatira na Ruhashya, kwibwa inka byabaye nk’akamenyero; nk’uko byemezwa n’umuturage utuye mu murenge wa Rusatira witwa Yohani.

Mu cyumweru gishize hari aho bashatse kuziba i Rusatira, ku bw’amahirwe zinanira abari bazirongoye maze zigaruka gutyo. Bukeye bwaho, hari umuturage wabyutse yigira mu murima yibwira ko inka iri mu kiraro. Umwana we usanzwe yita ku nka na we yabonye atayibona akagira ngo ababyeyi be bayijyanye bagiye guhinga. Baje kumenya ko yibwe ku manywa y’ihangu.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, mu ngendo ari gukora mu mirenge inyuranye y’aka karere muri iyi minsi, asaba abaturage gukaza amarondo, bakayakorera cyane cyane aho bazi hari inka, mu gihe hacyubakwa ibiraro rusange bizabafasha kuzirindira hamwe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka