Huye: Ibura ry’umuriro ryatumye umunyamaguru agongwa na moto

Ipikipiki yo mu bwoko bwa AG 100 ifite cya RA391C, yagonze umunyamaguru wagenderaga mu gice cyagenewe abanyamaguru, bitewe n’uko nta matara yari ifite kandi n’umuriro wabuze mu mujyi wa Huye.

Hari mu masaha y’Isaa Moya z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, ubwo iyo mpanuka yabaga, umusore wari utwaye iyo moto wari wananyweye inzoga yaje gufatwa ubwo yari ashatse gutoroka na moto ye ariko abanyamaguru bihitiraga bakamufata ataratsimbuka.

Uwagonze utabashaga no kuvuga bahse bamujyana kwa muganga, mu gihe uwamugonze yashikirijwe inzego za Polisi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka