Huye: Baributswa ko nta wundi ufite uburenganzira bwo gufunga abantu uretse polisi

Mu nama yo kunoza imikoranire y’inkeragutabara n’abayobozi b’ibanze, abayobozi b’imidugudu n’abahagarariye inkeragutabara muri imwe mu mirenge igize akarere ka Huye bibukijwe ko nta muntu wemerewe gufunga umuturage uretse polisi yonyine.

Muri iyo nama yari ihuje abayobozi b’imidugudu n’abahagarariye inkeragutabara mu mirenge ya Ngoma, Huye, Mbazi, Tumba na Mukura, umuyobozi wa polisi mu Karere ka Huye yagize ati “muzirinde gufunga abantu kuko nta bubasha mubifitiye. Uwo mwabikorera akabarega, mwabizira”.

Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Huye, Spt Ntaganira Jean Baptiste, yabivugiye ko hari abagizi ba nabi cyangwa abanyabyaha bajya bafatwa n’inkeragutabara, ugasanga babafungiye nko mu biro by’utugari kandi bitemewe.

Spt Ntaganira yibukije abari mu nama ko igihe hari umuntu bafatiye mu cyaha batagomba kumukubita, ko bagomba kumuzanira polisi ari muzima atari intere.

Yagize ati “ntabwo mwatuzanira umuntu wabaye intere ngo tumwakire. Polisi si ibitaro”.

Yakomeje avuga ko hari ubwo wazana umuntu kuri polisi ari umunyacyaha, wamukubise, akaba ari wowe uhanirwa kumuhohotera. Iyo nama yabereye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye tariki 04/09/2012.

Ku bijyanye n’igikorwa cyo kujya gufata abacuruza inzoga z’ibiyobyabwenge, Spt Ntaganira yagiriye inkeragutabara inama yo kuzajya babanza kugisha inama abayobozi b’umurenge. No gukora iki gikorwa kandi, ngo si byiza ko umuntu ajya yo wenyine. Ibi ngo birinda ruswa.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka