Huye: Abajura bibye mu iduka banyuze mu gisenge

Mu ijoro rishyira tariki 03/09/2012, abajura banyuze mu gisenge cy’iduka Munyurangabo Leopold acururizamo, hafi y’isoko ryo mu mujyi wa Butare, biba amafaranga yose bari basizemo.

Abo bajura binjiye no mu iduka rituranye n’iringiri ry’uwitwa Munyaneza Theoneste na bwo banyuze mu gisenge, ariko ho uretse ibicuruzwa bimwe na bimwe by’agaciro kadahambaye, nta mafaranga bahibye.

Kugira ngo aba bajura babashe kwinjira muri aya maduka yombi, bafunguye ibati rimwe rya fibro-ciment mu atwikiriye ayo mangazini, hanyuma bakata purafo (plafond), nuko binjiramo.

Nubwo Munyurangabo atashatse kuvuga umubare w’amafaranga yibwe, nta wabura kuvuga ko atari makeya: ni ayo bacuruje mu mpera z’icyumweru yose, kandi iri duka riri mu byiciro by’abaranguza ibicuruzwa n’abaje kubihaha bajya kugurisha kamwe kamwe.

Ubundi ngo amafaranga bacuruje iyo batayajyanye muri banki, bayaraza mu iduka kuko ariho hizewe umutekano dore ko nimugoroba, muri aka gace k’umujyi haba hari abasirikare, ndetse n’inkeragutabara zirinda umutekano.

Abarinda umutekano mu mujyi wa Butare, bavuga ko batigeze bumva urusaku rudasanzwe ngo babe bakeka ko hari ahari kwibwa.

Umwenge abajura baciyemo bajya kwiba.
Umwenge abajura baciyemo bajya kwiba.

Umwe mu nkeragutabara zari mu mujyi we anavuga ko hafi y’iri duka baraye bahavuye mu masaa saba nta kintu kidasanzwe babonye cyangwa bumvise kuri aya maduka, kandi bakomeje kugenda batembera mu mujyi hose.

Ubusanzwe, aya maduka yinjiwemo n’abajura agira umuzamu. Icyakora ntitwabashije kumubona ngo tuvugane. Gusa Madame Mukeshimana Epiphanie ucuruza mu iduka rya Munyaneza yavuze ko uwo muzamu yavuze ko atari yaharaye.

Uyu muzamu rero ngo yari yasabye mugenzi we urinda mu nzu yo mu gikari cy’aya maduka yombi kumurebera nk’uko basanzwe babigenza (iyo umwe adahari undi aramurebera). Uyu mugenzi we na we rero ntiyaharaye kandi ntiyamumenyesha ngo yiyizire. Iyi ni yo mpamvu abajura babashije gukuraho igipande cya purafo nta wubumvise.

Mu mujyi wa Butare amabanki afunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Abacuruzi bo hari n’ubwo bataha nyuma y’iki gihe. Ibi rero bituma abantu batabasha kurara babikije amafaranga yose bacuruje. Nta gushidikanya ko uyu mujura yari azi neza ko amafaranga yari abitse muri iri duka atari makeya.

Ikoranabuhanga ryazanye ko abantu babikuza mafaranga yabo igihe cyose badategereje ko banki zifungura.

Byari bikwiye ko hajyaho n’uburyo bwo kuyabika igihe cyose, kugira ngo abiyemeje gukura amaboko mu mifuka bagakora bareke kwibwa no gucibwa intege n’abayiriza mu mifuka. Mu gihe hagitegerejwe iri koranabuhanga, amabanki niyongere igihe cyo gukora.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka