Humvikanye urusaku rw’amasasu mu Kinigi

Ahagana saa mbili na mirongo itanu z’ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 24/05/2013, abaturage bo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, bakanzwe n’urusaku rw’amasasu gusa kugeza ubu icyateye aya masasu ntikiramenyekana.

Nubwo abaturage bacyetse ko amasasu yavugiye mu Rwanda, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, muri iki gitondo cyo kuwa 25/05/2013, yasobanuye ko amasasu atavugiye mu Rwanda ahubwo ko ari ku ruhande rwa Congo.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatsindagiye ko byabereye hafi y’umupaka ku buryo abantu baketse ko ari muri Musanze.

Nyuma gato y’uko aya masasu yamaze umwanya muto yumvikanye, utubari ndetse n’inzu z’imyidagaduro ziri mu gace kegereye Kinigi zahise zisabwa gufunga, cyakora kuri ubu ibikorwa byakomeje nk’uko bisanzwe.

Umuyobozi w’umurenge wa Kinigi, Ruberwa Roger, aremeza ko abaturage basubiye mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibi kandi byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Mpembyemungu Winifrida, wavuze ko abaturage be bameze neza, nta n’umwe wakomeretse cyangwa se ngo ahasige ubuzima.

Ati “Nta muturage n’umwe wigeze ahungabana, uretse ko iyo urusaku rw’amasasu umuntu arwumvise agira ubwoba, ariko nta kibazo gihari”.
Dukomeje kubakurikiranira iby’iyi nkuru, ngo hamenyekane icyaba cyateye aya masasu.

Amasasu aheruka kumvikanira muri aka gace tariki 02/12/2012 ubwo abarwanyi b’umutwe witwaza intwaro ukorera muri Congo ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda FDLR bari bagerageje guhungabanya umutekano ariko basanga ingabo z’u Rwanda ziri maso.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

IMPAVU INTAMBA ZIBERA NGOMA

GATO Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Iyi nkuru irimo URUJIJO rwinshi.Ngo umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yasobanuye ko amasasu atavugiye mu Rwanda ahubwo ko ari ku ruhande rwa Congo.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatsindagiye ko byabereye hafi y’umupaka ku buryo abantu baketse ko ari muri Musanze.

IKIBAZO MFITE: Umutwe w’iyi nkuru uragira uti HUMVIKANYE URUSAKU RW’AMASASU MU KINIGI.Iyo uvuze mu KINIGI, abantu batahazi bahita nyine bumva ko ari mu GITURAGE cya KINIGI. Ku batahazi rero,KINIGI ikora kuri Parike y’IBIRUNGA bya SABYINYO na BISOKE. Inyuma y’ibirunga ni ishyamba ry’urugano rikomeza rigahura n’irya RD CONGO, ku ruhande rwa CONGO inyuma y’ibyo birunga, ni mu duce twa BUKIMA, RUNYONI, CYANZU. Ubwo bivuze ngo umupaka w’u Rwanda na RD Congo uri inyuma y’ibyo birunga kuko byombi ni iby’u Rwanda, kandi ugereranije imupaka waba uri kure.

ICYO NTUMVA NI KIMWE: Ese koko amasasu yavugiye mu KINIGI cyangwa yavugiye ku mupaka w’u Rwanda na DRC? Ni gute amasasu yavugira muri uwo mupaka (Mu Rugano hagati inyuma y’ibirunga) umuturage akabyumva ko arasirwa mu KINIGI? Aha dutandukanye KINIGI nyirizina y’icyaro gituwe, na KINIGI ikomeza kuva ku munwa w’URUGANO igakomeza mu birunga bya BISOKE NA SABYINYO, ikarenguka inyuma ku ruhande rwa CONGO ari urugano rugikomeza.

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Iyi nkuru yakwirakwijwe n’ababa bifuza kubona urwanda mu mwanya wa congo,ariko bararushywa n’ubusa,kuko U Rwanda rwashimangiye ko rutera rudaterwa. abaturage ba kinigi ntibahungabane bararinzwe.

gahima yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

u rwanda ni rukaze umutekano bitazambuka bikagera no kubutaka bwu rwanda,kandi twizeye ingabo zigihugu cyacu.

charles bagarirayose yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Aba bayobozi bandi babapangiye iki?

kimanuka yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Urwanda rurarinzwe nta wakinisha kuruvogera uko yishakiye,n’uwabigerageza kandi byamugwa nabi.

gahigi yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka