Hindiro: Umucungamari wa SACCO yanyereje miliyoni 21 aburirwa irengero

Uwari umucungamari wa SACCO y’umurenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero witwa Ayingeneye Vilginie yaburiwe irengero atorokanye amafaranga asaga miliyoni 21 z’iyo SACCO.

Uwo mukozi wanakoraga aho batangira amafaranga hazwi ku izina rya Caisse, ubu urimo gushakishwa n’urukiko ndetse na Polisi kuko ubuyobozi bw’umurenge bwamaze kugeza ikirego kuri izo nzego, ngo ayo mafaranga yagiye ayafata mu byiciro.

Inyubako ya SACCO HINDIRO.
Inyubako ya SACCO HINDIRO.

Umucungamutungo w’iyo SACCO, Dusabemeliya Alice, yadutangarije ko nyuma y’igenzura (audit) ryakozwe n’abakozi b’akarere byagaragaye ko Ayingeneye yagiye akura amafaranga y’abakiriya bamwe na bamwe ku makonti yabo batabizi ndetse hakaba n’amafaranga abakiriya bagiye babitsa ariko uwo mukozi ntayashyire aho yakagombye kujya.

Mugihe abakiriya bafite amafaranga yakuwe ku makonti yabo n’uwo mucungamari wayibye bakibaza uko bazayabona, Dusabemaliya arabizeza ko ubuyobozi burimo gushakisha vuba uko amafaranga yabo yagarurwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Turarambiwe kabisa.
Ubundi waterefona umukobwa bakorana na julienne akakubwira ngo yibereye ku ishuri kaminuza yigamo ntazio iyo ariyo,ariko umuntu wiga kaminuza yitwara kuriya koko. Dore ko julienne we adkunda kuboneka ku kazi niba atagikora tutabizi.
Niba koko aro na Mayor wamushyizemo arimo asenya akarere ayoboye.

Mutwarasibo Yves M. yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

ego ko Cyuma! mbe mwa nawe nzi koko n’ibyo wirirwamo ubwo urashaka kuvuga maire Gedeon wowe uvugwa ibingana iki?
Harya ngo gedeon avuka i Gisenyi? wagiye uzimura ukagereranya ukavuga n’ibyo uzi neza!Gaseke ni Gisenyi? urigaragaje pe Iyo ngengas twarayirenze ntitukigendera muri ibyo! uramenye ntutugaruremo ibya 1994 kuko n’ubundi ni uko byaje!

Kabati jean yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

mwa bantu mwe, muvuge ibyo mushaka sha ni uko atari mwe biriho. icyakora ibyo mbabwiye uyu munsi ni bo ejo ni mwe. Mwitonde rero iby’isi ni gatebe gatoki.Nyiri kirimi kibi yatanze umurozi gupfa! mwakwitonda ra! Nkawe Kariza ubwo uzi ngo wavuze rero! ubwo se isi urayizi cyangwa ni ugupfa kwihuragurira ibigambo! ou bien ushobora kuba uri umwe muba gambanyi kuko byose bishoboka!

Kabati jean yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Kaliza wowe uravuga,wenda n’uriya mugore julienne ushinzwe amasoko azavamo ariko Mayor azahita ashyira undi muntu mwene wabo wa za gisenyi kuko aribo atonesha!, kugira ngo abone uko atsindira amasoko, ndetse umukobwa bakorana na julienne ni mwene wabo wa julienne yashyizweho na Ruboneza nta piganwa ry’akazi akoze ahembwa neza nk’abarangije kaminuza kandi niwe mayor atuma mu by’amasoko kgali n’ahandi na Julienne bagafatanya! Ubu julienne n’umukobwa bakorana ngo basuzugura abandi bakozi bakorana bitwaje Mayor
Akarengane ngororero karakabije mu by’amasoko. Ubuyobozi bukuru butabare!!!!!
Cyuma Thadee.

Cyuma Mariko yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Wowe ntabwo uzi ibya Ngororero, byose ni Mayor Ruboneza ubyihisha inyuma: uzabaze iby’amasoko mu Karere ka Ngororero uko bimeze aho imodoka ya Mayor ariyo ikora ibiraka byose by’amasoko akorwa mu karere kugeza ubwo inzego zose zamusabye ko ushinzwe amasoko Julienne bivugwa ko babyaranye umwana w’umuhungu.
Uyu ushinze amasoko ubu akaba arimo kwihisha Polisi imukurikirana amakosa avugwaho mu by’amasoko, ariko mayor akaba ashaka kumufasha akabona conge bityo iminsi yaburamo yose akaba yagaruka ku kazi nta kibazo, kuko amsoko menshi bayakorana mo amanyanga menshi.
Twebwe dupiganira amasoko mu karere ka Ngororero tugiye kuzageza ikibazo cyacu ku muvunyi Mukuru!
Kaliza Ngabo

Kaliza Ngabo yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Twizeye police y’igihugu itureberera
buri munsi kandi hakomeze harwanywe
abo bose bashaka gutera imbere batakoze
mu gihe abanyarwanda twese dushyiaze imbere
gukora. Murakoze

Happy Muyango yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka