Gisagara: Yahitanywe na grenade yashakaga gutera abandi

Eric Ngabonziza w’imyaka 23 ukomoka mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, yiturikirijeho grenade ahita yitaba Imana mu ijoro rishyira tariki 13/02/2013 ubwo yashakaga kuyitera Inkeragutabara zishinzwe gucunga umutekano kuri uyu murenge wa Gishubi.

Inkeragutabara zishinzwe umutekano ku biro by’uyu murenge wa Gishubi zitangaza ko uyu musore yari yasinze ndetse akajya anashotora abandi baturage, nyuma akaba ari bwo yaje kujya ku murenge aho bari bari, bamuha aho aryama kuko basanzwe bamuzi.

Uyu Eric ariko wanagaragaraga nk’ufite umujinya nk’uko Inkeragutabara zibivuga, zaje ngo kwigira inama yo guhamagara iwabo zitabwa na sekuru w’uyu muhungu ababwira ko bakwiye kumwitondera kuko bahoze bamubonana grenade.

Nk’uko Vedaste Mahata sekuru wa nyakwigendera abivuga, ngo n’ubundi uyu musore yari asanzwe anywa inzoga zikamwica akamera nk’umusazi.

Izi Nkeragutabara zaje kwigira inama yo kumwambura iyo grenade, ariko ntibyakunda kuko yari yatambitse urutoki ku nkondo y’iyo grenade, mu kubona ko batari bubishobore birutse barahunga undi nawe arayibakurikiza ariko ifata urukuta iramugarukira iba ariwe ihitana ; nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gishubi.

Abaturage b’uyu murenge wa Gishubi bavuga ko ibibazo by’umutekano muke, n’intwaro zishobora kugaragara muri aka gace, bituruka ku kuba uyu murenge wegereye umupaka w’igihugu cy’u Burundi bityo kuzihinjiza bikoroha.

Ibi byongeye gutuma ubuyobozi bwa Polisi muri aka karere busaba abaturage b’aka gace kuba maso, bakita ku mutekano wabo kuko ari bo ba mbere bagomba kuwumenya kandi bakibuka igihe cyose gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru aho bumvise ikitagenda icyo aricyo cyose ku gihe, kugirango ibikorwa nk’ibi byo kubaho.

Ibi bibaye mu gihe tariki 12/02/2013 muri aka karere hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’abaturage na polisi mu gukumira ibyaha, aho abaturage bibutswa kurwanya ibiyobyabwenge akenshi bikurura urugomo, bakanasabwa gushyira hamwe no gufata iya mbere mu kwicungira umutekano.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nicyo cyamushobora urucira mukaso rugatwara nyoko uko atashakaga ko babaho we yabaho ate nubutindi agira kabishywe apfuye.

nyiramana yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka