Gisagara: Yabyaye umwana amuta mu gihuru aribwa n’imbwa

Gatesi Beatrice, umugore w’imyaka 37 utuye mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara afungiye ku biro bya polisi y’uyu murenge azira kubyara umwana akamuniga akamuta mu gihuru nyuma umwana akagaragara yariwe n’imbwa igice kimwe.

Uwo mwana yatoraguwe tariki 17/07/2012 mu gihuru giherereye mu kagari ka Nkubi mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye, ariko atoragurwa imbwa zatangiye kumurya ibice by’umubiri.

Abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Kibilizi bakurikiranaga Gatesi Beatrice bazi ko atwite nyuma akajya ababwira ko inda yavuyemo. Ibi byatumye habaho ubugenzuzi ari nabwo byaje kumuhamya ko yabyaye umwana akaza ku mujugunya mu murenge wa Mukura bihana imbibe n’umurenge wa Kibilizi.

Uwo mwana yabonywe n’umuturage wanyuze hafi y’igihugu bamutayemo akumva umunuko yakwitegereza agasanga ari uruhinja ubona rugifite imisatsi, ariko ukabona ko yishwe anizwe; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibilizi.

Kimonyo Innocent yagize ati “Twaje kubisanisha n’ikibazo cya Gatesi Beatrice, dusaba ko polisi yamuzana aho uyu mwana yajugunywe, uyu mugore yaguye mu kantu ahita yemera ko ariwe wahamutaye”.

Iyo nda ngo ashobora kuba yarayitewe n’umugabo ufunzwe bityo akaba ashobora kuba yarayikuyemo kubera ko abantu bari kwibaza aho inda yayikuye ndetse n’ikibazo cy’amikoro make; nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Kibilizi akomeza abisobanura.

Mazimpaka Ange, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura mu karere ka Huye we avuga ko ibikorwa nk’iki bibabaje ariko arashima abajyanama b’ubuzima bakomeza gukurikirana abo bashinzwe.

Gatesi yarabanje kubeshya polisi ko inda yavuyemo ku mezi arindwi ubwo yajyaga mu bwiherero akumva ikintu kiguye mu musarani ariko nyuma y’iperereza polisi yasanze inda yarigeze mu gihe cyo kuvuka.

Ubwo yarekwaga uwo mwana, Gatesi ufite imbyaro enye yemeye icyaha anavuga ko yamujugunye kubera ko yamubyaranye n’umugabo ufunzwe azira icyaha cya Jenoside hakiyongeraho ko nta n’amikoro yo kumurera yari afite.

Polisi irasaba abatwara inda ko bajya bafata n’inshingano zo kurera bitaba ibyo bakibuka ko hari uburyo bushoboka kandi bwemewe bwo kwirinda inda zititeguwe. Amategeko ateganya igifungo cya burundu ku muntu uhamwe n’icyaha cyo kwica abigambiriye.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

reba nkuyu ngo nawe n’umugore, ukabana n’inyamaswa uyita umuntu , nko guta umwana wawe akaribwa nimbwa, ubundi amategeko yakagombye kumuhana bikomeye kuburyo ntanundi uzabitecyeza

tatuwa yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

harya uyu we ririya tegeko ryo gukuramo inda rimuvugaho iki? ngaho abarishyigikiye nababwira iki njye sindi kumwe namwe

fifi yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

@Uwase, Ntabwo ari igikoko kuko ibikoko ntibyica abana babyo!uyu we sinzi icyo namwita pe!!!

My Lord! yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

umuntu wica umwana we ni igikoko kabisa

uwase yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Ariko nk’ubu rwanda uraganahe!!!

amani yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka