Gisagara: Umukecuru afunze azira gukubita isuka umukozi w’Ikigo cy’ibarurishamibare

Umukecuru witwa Consolate Mukangwije ari mu maboko y’inzego za Polisi, nyuma yo gukubita isuka umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (RNIS) witwa Berthilde Uwimana akamukomeretsa.

Uwimana yatemwe ubwo yajyaga mu rugo rwa Mukangwije w’imyaka 60 gufata impapuro z’ibarura yari yibagiriweyo ubwo yabaruraga urugo rwe. Ariko yasanze umukecuru yamaze kuzitwika, nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.

Nyuma yo kuvugana nabi kuri bose byaje kurangira Mukangwije afashe isuka akayikubita Uwimana akamukomeretsa.

Umuyobozi w’umudugudu wa Gasambu, Jacques Ruribikiye avuga ko Mukangwije yakoze igikorwa cy’urugomo abitewe no kuba yari yanyoye inzoga y’inkorano yitwa Nyiratare.

Ruribikiye yongeraho ko uwo mukecuru yari asanganwe amakimbirane n’umuryango wa Uwimana n’abaturanyi ku kirego bamureze kuri Polisi y’umurenge w Save, kubera ubusinzi bwe.

Polisi itangaza ko gukoresha inzoga z’inkorano bikurura cyane cyane icyaha cyo gukubita no gukomeretsa n’ibindi byaha. Ikavuga ko abantu bakwiye kumva ko zitangiza gusa ubuzima bwabo ahubwo zinatera impagarara mu muryango nyarwanda.

Polisi ihamagarira abantu kureka izo nzoga z’inkorano no gutungira agatoki Polisi abazikora, kugira ngo bashyikirizwe ubutabera babiryozwe kuko bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko agenga igihugu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka