Gisagara: Umugore yishe umugabo we amutemye n’umuhoro mu mutwe

Nikuze Cancilde w’imyaka 36 ukomoka mu Mudugudu wa Gicaca Akagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi Akarere ka Gisagara ari mu maboko ya polisi akekwaho kwica umugabo we Murwanashyaka Evariste bakundaga kwita Cyaramye.

Uyu mugore wiyemerera icyaha, avuga ko ariwe wamutemye n’umuhoro, yarangiza akawoza akawuhisha. Mbere y’uko yemerera ubugenzacyaha ibyo yakoze, tariki 22/04/2013 Nikuze yari yahakanye yivuye inyuma ko atari we wishe umugabo we agasobanura ko atari kwiyicira umugabo kandi ntacyo bapfaga byongeye bakaba bari babyaranye gatanu.

Nyuma yo guhakanira itangazamakuru ko atari we wishe umugabo we, Nikuze ngo yaje kwemerera inzego z’ubugenzacyaha ko ariwe ubwe wishe umugabo we mu ijoro rishyira tariki 22/04/2013 akoresheje umuhoro yamukubise mu mutwe yarangiza akawuhisha, nk’uko umuvugizi wa polisi akaba n’umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza, yabitangaje.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango, akaba ari n’umukuru w’umudugudu wa Gicaca, Théogene Ntigirinzigo, avuga ko Nikuze n’umugabo we batari babanye neza, akaba anavuga ko ishobora kuba ariyo ntandaro yo kwicwa k’uyu mugabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishubi, Moïse Ndungutse, nawe yemeza ko nubwo uyu muryango wari utarashyirwa mu miryango ihabwa ubujyanama ku mibanire, amakuru avuga ko nyakwigendera atajyaga afasha urugo ari nabyo byateraga amakimbirane muri uru rugo.

Uyu muyobozi kandi aboneraho gusaba ingo zifite ibibazo by’imibanire kwegera ubuyobozi bukazifasha, kandi akanasaba abaturage kubana neza mu ngo, hagakumirwa ubwicanyi nk’ubu.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyepfo we arasaba abaturage bazi ingo zitabanye neza kujya babimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego, bityo Polisi igatangirira hafi abantu bataragera aho bicana.

Ati “Ibintu nk’ibi ntibikwiye, turasaba abaturage bose ko bajya batumenyesha ingo zirimo amakimbirane cyangwa bakanabibwira ubundi buyobozi bubegereye, kugirango dufatanye gukumira hakiri kare ko hari umuntu uhatakariza ubuzima”.

Nikuze Cancilde nahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi, azahanishwa ingingo y’140 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iyi ngingo ikaba iteganya igihano cy’igifungo cya burundu ku muntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubwicanyi yagambiriye.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka