Gisagara: Imbwa zibasiye amatungo magufi

Mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara haravugwa ikibazo cy’imbwa ziba mu gasozi zirya amatungo y’abaturage cyane cyane ihene.

Iki kibazo cy’imbwa zirya amatungo y’abaturage mu murenge wa Mukindo kimaze iminsi kigaragaye, ndetse kuri ubu abaturage bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha kureba uburyo cyakemuka kuko ngo nibikomeza nta tungo rizasigara muri aka gace ndetse batekerezako zazadukira n’abantu.

Abatuye muri ako gace cyane cyane mu kagali ka Mukiza batangaza ko amatungo yabo agiye kuzabashiraho nk’uko bishimangirwa n’ umukecuru Adelina Nyanzira utuye muri santere ya Mutunda izo mbwa zamuririye ihene.

Uwihoreye Pascal nawe utuye muri Mutunda aragira ati “Imbwa ziturira amatungo zitugeze kure, aho zibonye itungo zirariraha kandi ntibyoroshye gukomeza gucunga aho inkoko igiye cyangwa ngo umuntu abashe kuguma aho aziritse ihene, ziratwononera cyane rwose bitugeze kure turagomba ubufasha bw’ubuyobozi”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukindo butangaza ko iki kibazo bucyizi kuko cyagarutsweho mu nama z’umutekano, kandi ngo basabye polisi ko yabashyikiriza umuti ukoreshwa mu guhashya izo mbwa.

Bigirimana Augustin, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Mukindo, aragira ati “turimo turashaka ubufatanye na polisi kuko twasanze tugomba uburyo polisi isanzwe ikoresha mu gukemura iki kibazo hirya no hino kuko si twe twenyine, ubu rero kiri hafi gukemuka kuko umuti uri hafi kutugeraho”.

Uretse kuba izo mbwa zibasira amatungo magufi cyane cyane ihene, abaturage bagaragaje impungenge ko zishobora no kuzibasira abantu. Kugeza ihene zisaga 10 zimaze kuribwa n’imbwa; utugali twibasiwe cyane ni Mukiza na Gitega.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Basabye umusada babaNYABUGESERA bakazikuramo ifunguro,gutyo haraba hakemutse ibibazo 2,inzara kuri bamwe no kurengera amatungo ku bandi. Niba atari ibyo bazirangire Abashinwa babahe agafaranga,ariko ntibazangize bazicira kuzihamba gusa,kwaba ari ukwangiza. Naho ubundi nibatinda gukemura icyo kibazo,ziraza kumara ayo matungo zadukire abantu.

Rachel yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka