Gisagara: Hamenwe litiro 2150 za nyirantare

Mu gihe tukiri mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, abatuye akagari ka Duwani mu murenge wa Kibirizi barasabwa kumva ko inzoga zizwi nka nyirantare ari ikiyobyabwenge cyangiza ubuzima bityo bakakirwanya bafatanya na Polisi kugaragaza abazenga n’ababicuruza.

Litiro 2150 za nyirantare zamenewe muri Duwani, zose zafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 13/06/2013, ku bufatanye bw’abaturage na Polisi y’igihugu.

Hakizimana Eugene umwe mu bafatanywe bene izi nzoga avuga ko iyi nzoga ishobora kwengwa mu masaha ya mu gitondo igatarurwa mu masaha ya nimugoroba bitewe n’ingano y’imisemburo ishyirwamo ndetse n’isukari.

Ukurikije uko yengwa ikanyobwa mu gihe gito, uhita wumva koko ko ari ikiyobyabwenge. Nyamara ngo abatuye akagari ka Duwani bakunda izi nzoga, kuburyo banayigurana inzoga isanzwe.

Hagenimana Emmanuel, umuturage muri aka kagari, asaba inzego z’umutekano kujya zishishoza igihe zigiye kumena bene izo nzoga kugira ngo zitazagira uwo zirenganya kuko muri ako gace haba n;inzoga zisanzwe.

Hagenimana kandi anavuga ko abaturage biteguye gufatanya na Polisi mu guhashya abenga nyirantare.

Inzoga yitwa "Nyirantare" ngo ihira umunsi umwe.
Inzoga yitwa "Nyirantare" ngo ihira umunsi umwe.

Ubu bufatanye ni nabwo ubuyobozi busaba abaturage, kandi ngo bakibuka ko nyirantare ari ikiyobyabwenge cyangiza ubuzima; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi abitangaza.

Ati “Hari ikibazo cy’uko abaturage batarumva ko izi nzoga zica bitewe n’uko zigenda zangiza umuntu gahoro gahoro, niyo mpamvu dukomeje gushyira imbaraga mu kubibumvisha ariko kandi tunabasaba kudufasha aho bazumvise ntibakabihishire”.

Uhagarariye Polisi mu karere ka Gisagara, Supertendent Augustin Rurangirwa, nawe avuga ko Polisi izakomeza guhangana n’abenga nyirantare ndetse n’abazicuruza. Uyu muyobozi kandi avuga ko ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge bizahoraho na nyuma y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi.

Ku munsi wa gatatu w’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, harigishwa abaturage cyane cyane urubyiruko mu mashuri ububi bw’ibiyobyabwenge, basabwa gufatanya na Polisi kubirwanya.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka