Gisagara: Gihana Yohani yiyahuye akoresheje umuti wica udukoko mu myaka

Nyuma y’uko umugabo witwa Gihana Yohani ukomoka mu murenge wa Mugombwa akarere ka Gisagara yiyahuye anyweye umuti witwa simikombe agapfa, ubuyobozi bw’uyu murenge buratangaza ko nta mpamvu yo kwiyahura bukanahamagarira abayurage kubwiyambaza igihe bafite ibibazo.

Gihana w’imyaka 53 yari Inkeragutabara akora uburinzi ku biro by’umurenge wa Mugombwa. Nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we, ngo tariki 03/06/2013 mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba niho yanyweye umuti witwa simikombe usanzwe ukoreshwa mu kwica udukoko mu myaka. Nyuma yajyanywe kwa muganga, ariko mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira kuri uyu wa kane yitaba Imana.

Kugeza ubu icyateye uyu mugabo kwiyahura ntikiramenyekana. Uwo bashakanye Zigamisoni Jeannine yemeza ko nta kibazo bigeze bagirana mu gihe cyose bari bamaranye. Ati «Nta kibazo twagiranaga, twari tubyaranye kane ariko nta na rimwe twigeze tumerana nabi».

Umukuru w’umudugudu w’Akanyamirama Bucumi Joseph akaba n’umuturanyi wa nyakwigendera na we yemeza ko nta bibazo byarangwaga muri uyu muryango ngo keretse niba byabaga ntibabigaragaze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa, Bede John, we avuga ko nta cyo yumva cyatera umuntu kwiyahura, agasaba abaturage kugaragaza ibibazo bafite kugira ngo ubuyobozi bubafashe kubikemura.

Ati « Nta mpamvu zo kwiyahura, umuntu iyo afite ibibazo arabigaragaza agafashwa, nicyo tubereyeho nk’ubuyobozi bajye batwegera igihe bafite ibibazo dufatanye kubikemura ariko kwiyahura byo si igisubizo».

Nyakwigendera Gihana Yohani wiyahuje umuti wa simikombe yasize umugore n’abana bane.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kabisa kwiyahura si umuti w’ikibazo ahubwo ni ukuva mubibazo ujya mumakuba! dukemure ibibazo tukiriho aho kubihunga!

[email protected] yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka