Gisagara: Abantu bataramenyekana bateje impanuka yatwitse hegitari imwe n’igice z’ishyamba

Inkongi y’umuriro yibasiye ishyamba yangiza hagitare imwe n’igice mu karere ka Gisagara, umurenge wa Gikonko mu kagari ka Cyiri, kuri uyu wa kane tariki 05/07/2012.

Hari mu masaha y’Isaa Mbiri z’ijoro, ubwo iryo shyamba ryafatwaga, bitangazwa na Claude Ndimumagorwa, utuye muri aka kagari ka cyiri watabaje rugikubita.

Abantu bataramenyekana nibo nyirabayazana b’uyu muriro watwitse ishyamba ry’iriterano, ariko abaturage bafatanije na polisi babashije batabara bararizimya.

Ubu iperereza rirakomeje mu rwego rwo gushakisha abihishe inyuma yo guteza iyo nkongi, nk’uko polisi y’igihugu ikorera muri aka karere ibitangaza.

IP Boniface Kagenza, uyobora station ya Polisi ya Gikonko, yavuze ko ari ubwa mbere muri uyu murenge hagaragaye icyaha nk’icyo cyo gutwika ishyamba.

Polisi y’u Rwanda irahamagarira abaturage kwitwararika muri iki gihe cy’imyeshyi, ikanihanangiriza abanywa itabi n’abakora indi mirimo y’ubuhinzi kwitondera umuriro kuko bashobora guteza inkongi zangiza imyaka n’indi mitungo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka