Gisagara: Abantu 11 batawe muri yombi nyuma yo kuraswa kwa Alexandre Nkuliza

Abantu 11 bo mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu iraswa ry’umugabo witwa Alexandre Nkuliza agahita yitaba Imana tariki 15/07/2012 saa sita z’ijoro.

Uretse uyu Nkuliza w’imyaka 53 wahise yitaba Imana, n’umugore we Nyirabashyitsi Agnes w’imyaka 52 yarakomeretse bikomeye, ubu akaba ari kwitabwaho mu bitaro bya Kibirizi.

Umukobwa wo muri uru rugo witwa Nyirabizeyimana Egidie yatangaje ko abicanyi bateye iwabo barenga batanu, kuko yabonye babiri mu nzu akanumva abandi bari kuvugira hanze.

Uyu mukobwa yatanze ubuhamya ko abo bicanyi baciye urugi rwo hanze, ababyeyi babo bagahita batangira gutaka, nyuma bakaza kujya mu cyumba cyabo bakabarasa kuva ubwo ntibongere kumva amajwi yabo.

Nyuma yo gutera urugo rwa Nkuliza wari uzwi ku izina rya Sasaba, aba bicanyi ngo banagiye ku rugo rwa Yirirwahandi Alfred maze bararasa. Yirirwahandi ngo yakijijwe n’uko yihishe mu gisenge, akanavuga ko bashobora kuba baragiye bazi ko nawe bamwishe.

Aba bicanyi nta kindi kintu na kimwe bigeze batwara uretse imyenda imwe n’imwe, bikaba bitoroshye kumenya icyo bari bagambiriye kugeraho; ; nk’uko the New Times dukesha iyi nkuru ibivuga.

Hari amakuru avuga ko nyakwigendera ashobora kuba yazize amakimbirane ashingiye ku butaka yagiranye n’abavandimwe be; nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege. Yongeraho ko abenshi mu batawe muri yombi ari abo mu muryango we.

Supt Theos Badege aragira ati: “turongera gusaba abaturage kutikemurira ibibazo bicana hagati yabo. Mu gihe hari ubwumvikane buke, hari inzego zishobora kubafasha gukemura ayo makimbirane. Urwego rw’ubutabera rurakora neza, inzego z’ibanze zirahari ngo zibafashe, hari polisi n’izindi nzego z’umutekano, nta mpamvu yo gutuma abaturage bakora nka biriya”.

Kuva mu mwaka wa 2006, ni ku nshuro ya gatatu hagaragaye ubwicanyi nk’ubu muri aka gace hakaba haranakomerekejwe abandi babiri muri ubu buryo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka