Gicumbi: Yakubise isuka ya majagu umugore we mu mutwe nawe ahita yiyahura
Bitariho Celestin w’imyaka 67 utuye mu mudugudu wa Munini, akagari ka Kigabiro, umurenge wa Rutare yaraye yivuganye umugore we Bantegeye Xaverina w’imyaka 63 amukubise isuka ya majagu mu mutwe arangije nawe ahita yiyahuza umuti bita Rava ahita apfa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare, Karyango Elyse, avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 05/06/2013 batabaye uyu mugore bagasanga umugabo we amaze kumukubita iyo suka nawe agahita yiyahura akoresheje umuti bita Rava ahita apfa.
Amakuru aturuka mu baturanyi babo bavuga ko bashobora kuba bapfuye amafaranga. Gusa inzego zishinzwe umutekano muri aka karere zirakora iperereza ngo zimenye neza ukuri kwateye ubu bwicanyi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kabisa yuyu musaza nubwo nawe yahise yiyahura iyo aza kuba muzima yari kuba akoze ibidakorwa gusa agafaranga ko kazarikora.
yewe nakateye noneho gusa birarenze abazi gusenga nimusenge