Gicumbi: Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Munyinya yaburiwe irengero

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Munyinya cyo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi witwa Nsabimana Aloys yaburiwe irengero nyuma yo guta akazi agashakishwa akabura.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo, Bayinga JMV, avuga ko uyu muyobozi amaze iminsi igera muri itatu atagera ku kazi na terefoneye ye bayihamagara bagasanga idacamo.

Ibura ry’uyu muyobozi w’ikigo nderabuzima cya Munyinya byongeye gushimangirwa na mushiki we watangaje ko amuheruka ku wa mbere tariki 03/06/2013 mu gitondo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buracyeka ko byaba bishingiye ko yari yaramenyeshejwe kuzakorerwa igenzura (audit) kuko hari amakuru yavugaga ko hari imicungire mibi y’umutungo bagakeka ko yaba yahunze iri genzura yari kuzakorerwa n’akarere muri iki kigo nderabuzima yayoboraga.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mujawamariya Therese na Dr Muhairwe Fred ushinzwe ibitaro bikuru bya Byumba bagiye kuri icyo kigo nderabuzima bashyirahaho by’agateganyo uwitwa Ndagijimana Sylverie.

Inzego z’umutekano zirakomeza gukurikirana zimeye aho uyu Nsabimana Aloys yaba aherereye.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

umwanda wo urahari ariko akarere kagire icyogakora.

Ildephonse Sunketch yanditse ku itariki ya: 10-04-2014  →  Musubize

uyumuntU wiyise ngororano bertin Kandi atariwe , ndabiziko ari babandi bafite amatiku, nukuri wowe wandika ibintu nka biriya ukiyita izina ryundi muntu kugirango uteranye abantu uribeshya , niba waragiranye ibibazo naba titulaires ntabwo aribyiza ko wabasebya wiyita amazina yabandi mwakoranye, ( NB : NDABIZI NEZA KO WOWE WAKOZE IBI WAKOZE MURI C.S GISIZA ), NUDAHINDURA IMYUMVIRE YAWE ubuzima bw’imibanire buzakugora.

inocent yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

nibyiza gutangaza inkuru ariko bamwe batangaza ibyo badafitiye gihamya , umuntu uhangara akandika igitekerezo cye mu izina ry’undi muntu atishimira atekerezako akoze ibintu bizima ? cyangwa ni umuntu wishimira amakubiri mu bantu , ? please, ikinyoma kirasenya nticyubaka

innocent yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Birababaje kubona barya amafaranga bakagura amazu ,amamodoka,ibibanza, ukagirango bahembwa million.uwakujyana Rubaya,Bushara,Gisiza,Tanda,Miyove ho habaya akarima ka famille mugihe abandi twabuze akazi dufite A1 ho bayafata ntabwoba.ndavuga abaize muri congo .

Ngororano Bertin yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

ibigo nderabuzima bya GIcumbi bimmwe ba Titulaires babigize uturima twabo,bararushaho gukira buri munsi,ngayo amazu n,ibindi ......mukore igenzura!.

Bihibindi Jaques yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Imicungire y’ama health center ahantu hose ni agatereranzamba, njye ndagaruka cyane ku batitulaires bo muri Rutsiro, ikibabaje cyane iyo bagaragaweho imikorere idahwitse barimurwa gusa nkaho bahagaritswe ngo bakurikiranwe, umuntu akibaza, gukura umuntu biruyi ukamujyana mukura nibyo bizakemura ikibazo? abayobozi babishinzwe mu nshingano zabo bakwiye kujya bakurikirana ikibazo mu mizi, batagendeye ku marangamutima.

damas yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Ibya abayobozi b’ibigo nderabuzima byo biri hose kuba bagira financial mismanagement; muzaze Ngoma murebe aho abayobozi bamwe ari abantu bakomeye cyane kuburyo umukozi adashobora kuvuga niyo yageza ikibazo mukarere cyangwa kwa Ministiri w’ubuzima kuko byambayeho nkorera ahitwa I Kirwa kugera aho nigendera. Yewe ahenshi bakoresha umutungo uko babyumva gusa umenya babyigishwa n’abayobozi b’ibitaro ndetse n’ishami ry’ubvuzima ry’akarere.

yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Murasekeje gusa ntakindi nababwira.IBIGO NDERABUZIMA BYARARIWE BARABYEZA PE MUZAZE MUREBE NAHANO MURI HUYE IBIHABERA NI AGAHOMAMUNWA. ARIKO NABAYOBOZI BOHEJURU BABAREBE KUKO NABO BABIGIRAMO URUHARE.

kayinamura yanditse ku itariki ya: 6-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka