Gicumbi: Umukecuru w’imyaka 63 yivuganye umugabo we

Hategekimana Ephrem umusaza w’imyaka 63 wari utuye mu murenge wa Rubaya mu kagari ka Gihanga mu mudugudu wa Gomba yitabye Imana azira gukubitwa ibuye mu mutwe n’umugore witwa Nyiramivumbi Aloysie.

Uyu mukecuru n’umugabo we barwanye mu ijoro ryo kuwa 27/12/2012 ubwo barimo bagundagurana uwo mukecuru yasingiriye ibuye arimukubita mu mutwe agirango amwikize maze rikomeretsa uwo nyakwigendera; nk’uko Ngendabanga Jerome umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya abitangaza.

Gusa muri uko kurwana barabihishe nyuma biza kumenyekana maze uwo Hategekimana Ephrem ajyanwa kwa muganga ariko biranga biba iby’ubusa ubu yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 29/12/2012.

Uyu mukecuru we acumbikiwe kuri sitation ya polisi yo ku Mulindi akaba ategereje kuzajya mu nkiko kuburana.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka