Gicumbi: Nyuma yo gutema umugore we yiyahuye akoresheje essence

Dukomeze Ezechiel w’imyaka 30 utuye mu mudugudu wa Maya, akagari ka Kabuga, umurenge wa Kageyo, mu joro rishyira tariki 03/06/2013, yatemye umugore we witwa Mukamana Vestine nawe w’imyaka 30 aramukomeretsa bikomeye ku ijosi arangije nawe ahita yitwika na essance.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo, Gahano Rubera JMV, avuga ko nyuma yo gutema umugore we nawe yahise agenda yitwikiraho imyenda akoresheje essence arashya umubiri wose bahita bombi bajyanwa kwa muganga ariko bagezeyo umugabo ahita apfa.

Umurambo we warekewe kwa muganga ngo ukorerwe igenzura ry’icyamwishe niba koko ariyo essence cyangwa hari ibindi byaba byateye urwo rupfu, umugore nawe arimo arakurikiranwa n’abaganga.

Inzego z’iperereza zikorera mu karere ka Gicumbi ziracyakurikirana kugirango zimenye neza intandaro y’ayo makimbirane yaje kuvamo gutemana no kwitwika.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

twamaganiye kure ubwo bugome hakirikare

yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

birababaje

yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

twamaganiye kure ubwo bbugome bukomeje dusa inzego z’umutekano ngo zikaze umurego.

muhawenimana yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka