Gicumbi: Mu mugezi wa Rwondo hatoraguwe umurambo w’umugabo

Umurambo w’umugabo usa n’uri mu kigero cy’imyaka nka 40 y’amavuko utaramenyekana nyirawo watoraguwe mu mugezi wa Rwondo mu mudugudu wa Rwondo, kagari ka Mukono mu murenge wa Bwisige.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwisige, Bayingana Theogene, avuga ko uwo murambo wabonywe n’abaturage mu masaha ya ni mugoroba tariki 17/07/2013, ubwo bari mu gikorwa cyo kwahira ubwatsi bw’amatungo.

Ati “abo baturage bihutiye kubimenyesha inzego b’ibanze natwe twihutira kuza kureba uko bimeze, ubu iperereza rikaba rikorwa na polisi kugirango barebe uwo murambo nyirawo”.

Niyonkuru Alexis, umwe mu baturage babonye uwo murambo avuga ko batazi aho waturutse, ati “ ariko kubera ko uyu ari umugezi utemba dukeka ko waba wavuye mu yindi mirenge cyangwa se akandi kagari kuko uyu mugezi uca ahantu henshi”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwisige buratangaza ko kubera ukuntu uyu murambo wangijwe na mazi udashobora gutinda kuko ku gicamunsi cyo kuwa 18/07/2013 wahise ushyingurwa nubwo ba nyirawo baba bataraboneka.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka