Gicumbi: Impanuka y’imodoka yahitanye umwe babiri barakomereka

Umuntu umwe yitabye Imana abandi babiri barakomereka bitewe n’impanuka Y’Imodoka yo mu bwoko bwa Dayihatsu yakoreye mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi mu ijoro ryo kuwa 27/12/2012.

Iyo modoka yavaga mu karere ka Gatsibo itwaye amaka maze igeze kuri santere iri mu kagari ka Remera ko mu murenge wa Ruvune mu mudugudu wa Gashirira ku kiraro gihari ihita ihirima munsi yacyo abari hejuru y’amakara bose bagwa munsi y’imodoka; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruvune, Munyurangabo Olivier, abitangaza.

Imifuka y’amakara yamuryamiye uwitwa Maniragaba John ahita apfa, abandi babiri bahise bajyanwa kwa muganga ku bitaro Bikuru bya Byumba.

Nubwo abo bagabo bari hejuru y’iyo mifuka y’amakara umwe yapfuye abandi bagakomereka umushoferi Hakizimana Medicale n’umutandiboyi we bo ntacyo babaye ahubwo bahise batoroka ubu inzego zishinzwe umutekano ziracyabashakisha.

Muri abo bajyanywe kwa muganga umwe yatashye undi niwe ukirimo kuko yari yaguye muri koma atabasha kuvuga akaba ari gukurikiranwa n’abaganga.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka