Gicumbi: Hatoraguwe umurambo w’umugabo mu masaka
Umurambo w’umugabo w’imyaka 56 y’amavuko witwa Sabwera Didace watoraguwe mu ijoro ryo kuwa 21/07/2012 mu mudugudu wa Rwasama, akagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi.
Abaturanyi b’uyu mugabo baracyeka ko yaba yiyahuye. Ubu inzego z’iperereza n’iz’umutekano ziri gukora iperereza ku rupfu rwe ngo hamenyekane icyo yazize.
Sabwera yigeze kwiyahura mu minsi yashize anyweye umuti witwa simekombe biza kumenyekana ajyanwa kwa muganga aza gukira; nk’uko abaturanyi be babitangaza.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
agatama kenshi kitwa nkura mukibindi ngukure mubagabo.