Gicumbi: Hatoraguwe umurambo w’umugabo mu masaka

Umurambo w’umugabo w’imyaka 56 y’amavuko witwa Sabwera Didace watoraguwe mu ijoro ryo kuwa 21/07/2012 mu mudugudu wa Rwasama, akagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi.

Abaturanyi b’uyu mugabo baracyeka ko yaba yiyahuye. Ubu inzego z’iperereza n’iz’umutekano ziri gukora iperereza ku rupfu rwe ngo hamenyekane icyo yazize.

Sabwera yigeze kwiyahura mu minsi yashize anyweye umuti witwa simekombe biza kumenyekana ajyanwa kwa muganga aza gukira; nk’uko abaturanyi be babitangaza.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

agatama kenshi kitwa nkura mukibindi ngukure mubagabo.

yanditse ku itariki ya: 23-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka