Gicumbi: Afunzwe azira gukubita umugabo wasambanyaga umugore we

Umugabo witwa Byamana Sadathi utuye mu mudugudu wa Gacurabwenge, akagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba azira gukubita Hagenimana Ildephonse amufatshe ari gusambanya umugore we.

Byamana na Hagenimana bose ni abashoferi ku bitaro bikuru bya Byumba. Ngo mu ijoro rya tariki 02/01/2013 Hagenimana yabwiye mugenzi we ko atashye no asigira Byamana imodoka aba ari we usigara ku izamu rya nijoro; nk’uko bitangazwa n’abaturanyi babo.

Ubwo Hagenimana yatahaga yahise aboneza yigira mu rugo rwa mugenzi we yari asize ku kazi; nk’uko Mbarushimana Jean Baptiste abitangaza.

Nubwo Byamana yari asigaye ku kazi amakuru yaje kumugeraho amubwirako uwo mugenzi we yamuciye inyuma yiraraniye n’umugore we maze ahamagara musaza w’umugore we, Bikorimana Abraham, ngo aze amwereke ibyo mushiki we arimo akora.

Bageze mu rugo nta kindi bakoze uretse gukubita Hagenimana maze baramukomeretsa cyane abaje gutabara bahise bamujyana ku bitaro bikuru bya Byumba ariko nabo ntibamutindanye bahise bamwohereza kubitaro bikuru bya Kigali (CHUK).

Umugore wa Byamana yahise atoroka ariko nyuma aza gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano ubu nawe afunganywe n’umugabo we kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba.

Uyu wakomeretse naramuka akize nawe agomba kugezwa imbere y’ubutabera hamwe na bagenzi be bagacirwa urubanza.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubusambanyi ni icyaha gihanwa n’amategeko.so,kwihorera ntibyemewe.
gusa nange niko mba narabigenje iyo mbasanga mu buriri bumwe,usibye ko n’umugore mba naramukubise!niwe muba mwarasezeranye,ntiyakagombye kubyibagirwa!

venuste yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka