Gicumbi: Abarembetsi biciye umuntu mu gihugu cya Uganda

Twiringiyimana Jean Bosco w’imyaka 30 ukomoka mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Rutete, umurenge wa Nyankenke akarere ka Gicumbi yiciwe muri Uganda n’abantu bavana kanyanga muri Uganda bakayizana mu karere ka Gicumbi biyise Abarembetsi.

Uwo nyakwigendera ngo yishwe mu ijoro ryo kuwa 30/12/2012 hagati ya saa tanu na saa sita z’ijoro; nk’uko bitangazwa na murumuna we bari kumwe witwa Bihoyiki Juvenal.

Bihoyiki avuga mukuru we yishwe n’uwitwa Nyundo wo mu murenge wa Manyagiro, n’uwitwa Bahiga wo mu murenge wa Byumba na Alex wo mu murenge wa Nyankenke.

Avuga ko nawe bamukubise agakizwa n’amaguru kuko yirutse bakamwirukaho akabasiga hanyuma bagasigara bakubita mukuru we kugeza ubwo ashiriyemo umwuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya, Ngendabanga Jerome, atangaza ko nyuma yo kwakira umurambo wa Twiringiyimana Jean Bosco bawujyanye kwa muganga bagasanga yazize inkoni.

Abajijwe icyatumye bamwica yatangaje ko batabashije kukimenya kuko abamwishe bahise batoroka baburiwe irengero ariko ubu inzego z’iperereza ziri kubashakisha.

Uyu mutwe wiyise Abarembetsi usanzwe ukora ibikorwa by’urugomo kuko iyo bagiye kuzana ibyo biyobyabwenge bya kanyanga bajyenda bitwaje intwaro zirimo ibyuma, imipanga, n’ibisongo ngo baze kwitabara igihe bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano nk’uko Njyendabanga Jerome akomeza abivuga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi n’inzego zishinzwe umutekano zikomeje kurwanya uyu mutwe winjiza ibyo biyobyabwenge muri ako karere n’ubwo banze kubicikaho burundu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muvandimwe Mvuyekure,umbabarire uko njye mbyumva, ariko niba koko uri mubayoboye, uyumurenge,ukaba uzi neza ubugizi bwanabi bwuyu mutwe w abagome,nawe uri mubawutijije umurindi!Nonese ubuyobozi bw’igihugu bugarukira gusa kurwego rw’umurenge?usibye se naka gatsiko kitwaza intwaro zidashinga,abarenze aba,ntabwo uziko barwanyijwe bagahashywa?ubwo se niba warabaye umuyobozi, uyobewe ko dufite inzego z’ umutekano zitakwihanganira bene ubu bugome? ngaho kuva byagiye ahagaragara uzarebe ko akaba gatsiko kadashobotse? kare kose wowe se iyo ukibishyira ahagaragara, iriya nzirakarengane iba igiye gutyo? ubuse iyo akiba wowe bagiriye nabi?ubwose ntuziko uhishira umurozi akakumara ku bana?Icyakora njye niba ukiri munzego z’ubuyobozi, warukwiye kwegura!kuko ibyo ushinzwe ntubyumva!Utangirane umwaka mushya amatwara mashya!UGIRE AMAHORO KANDI UYIFURIZE UYAHARANIRE NO KUBANDI!

Hakizimana Jerome yanditse ku itariki ya: 31-12-2012  →  Musubize

Uyu mvuyekure abaye ari meya akavuga ibi byaba bibabaje nasaba ko yegura. Ndakeka ari uwamwiyitiriye. Naho ubundi kuvuga ngo ntazi icyo gitifu yakora ni ugutebya

Ngabo yanditse ku itariki ya: 31-12-2012  →  Musubize

uwo murenge nanjye narawuyoboye ariko abarembetsi barananiye sinzi icyo gitifu yakora!

mvuyekure yanditse ku itariki ya: 31-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka