Gicumbi: Abarembetsi 2 bafunzwe bazira gufatanwa Kanyanga

Abagabo babiri bazwi ku izina ry’Abarembetsi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba bazira gufatanwa Kanyanga bari bavanye mu gihugu cya Uganda.

Abo ni uwitwa Ngomirakura Theoneste mwene Byegero na Nyiramukara ukomoka mu murenge wa Manyagirona, Nshimiyimana mwene Semarora na Ntawiha wo mu murenge wa Nyankenke bafatanywe litiro zigera muri 300 za kanyanga.

Aba bagabo bafashwe murukerera rwo kuri uyu wa 11/4/2013 mu kagari ka Gihanga mu mudugudu wa Nkurura mu murenge wa Rubaya mu masaha ya saa kumi n’ebiri n’igice za mu gitondo.

Gusa n’ubwo hafashwe aba babiri abandi baracitse ubu bakaba bagishakishwa n’inzego z’iperereza ngo bashyikirizwe ubutabera; nk’uko bitangazwa na Ngendabanga Jerome umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya.

Abarembetsi ni itsinda ryishyize hamwe ry’ibyihebe by’abaturage bajya kuzana ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bitwaje intwaro zo kurwanya abayobozi cyangwa abandi baturage babakumira kwinjiza icyo kiyobyabwenge mu gihugu.

Zimwe mu ntwaro abo Barembetsi bitwaza harimo ibiti, impiri, ibisongo imipanga n’ibindi bikoresho bashobora gukoresha barwanya inzego z’umutekano zishaka kubafata.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka