Gatumba: Umuturage yasenye urugo rw’uwacitse ku icumu

Nyuma y’uko umugore witwa Mugiraneza Ernestine warokotse Jenoside mu murenge wa Gatumba atemewe inka, undi muntu witwa Kagame Theogene nawe wacitse ku icumu yasenyewe urugo.

Kagame Theogene ubundi usanzwe atuye mu mujyi wa Kigali ariko akagira urugo mu murenge wa Gatumba, ni musaza wa Mugiraneza Ernestine. Urugo rwe rwasenwe na Nkundabanyanga Marcel tariki 08/04/2013 nyuma y’amasaha make inka ya mushiki we itemwe.

Nyuma yo gufatanwa ibiti abivanye kuri urwo rugo, Nkundabanyanga yemeye icyaha maze avuga ko yabitewe n’uko yashakaga inkwi zo gucana, maze agakura ibiti ku rugo rw’umuturanyi we.

Ubu, Nkundabanyanga acumbikiwe kuri Polisi, iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane isano riri hagati y’ibyo bikorwa by’urugomo byakorewe abantu babiri bava inda imwe kandi mu gihe kimwe.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka