Gatsibo: umugabo yishe umugore we amutsinze mu muceri

Ikibazo cy’ubwicanyi mu bashakanye gikomeje gutera inkeke mu karere ka Gatsibo. Ubuyobozi butangiye gutunga akatoki imiryango y’abimukira baza kuhatura kuba aribo bakunze kurangwa n’amakimbirane abyara imfu.

Mucyeshimana Gonzage utuye mu murenge wa Kiramuruzi akagari ka Nyabisindu mu karere ka Gatsibo afunzwe azira kwicisha agafuni umugore we, Mukashema Sezariya, mu ijoro rishyira tariki 30/07/2012 amutsinze aho bari baraririye umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba.

Mucyeshimana n’umugore we bari bamaze igihe bafite amakimbirane yatangiriye aho bari batuye muri Ngoma ya Butare ndetse byaje no kuviramo Mukashema gufungwa imyaka itatu azira gutoteza umugabo.

Mukashema afunguwe umugabo we yahisemo kuva mu rugo arahunga umugore we amusigana ibyo bari batunze yiyizira gupagasa mu gishanga cya Kanyonyomba aho yatangiye akora imisiri nyuma y’imyaka 3 ashobora kugura imirima no kubaka ubu akaba yari atuye nk’abandi ndetse ahinga umuceri muri Kanyonyomba.

Nubwo Mucyeshimana yari azi ko yatandukanye n’amakimbirane yatunguwe no kubona umugore we amusanze Kiramuruzi amubwira ko ntaho yamucikira bongera kubana nk’umugore n’umugabo.

Amakimbirane yongeye kuvuka aho abantu babwiriye Mucyeshimana ko iyo yagiye kurarira umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba kiri kuri kilometero 10 uvuye aho batuye ngo umugore afite undi mugabo umurarira mu rugo. Mu kubiganiraho Mukamana nawe yamubwiye ko afite amakuru y’uko nawe hari umugore ararana aho arindira umuceri.

Mu ijoro rya 29 Nyakanga Mucyeshimana yagiye kurarira umuceri mu gishanga maze mu gicuku atungurwa no kubona umugore amusanze aho ararira umuceri amubwira ko aje kureba abagore bararana nawe aho arinda umuceri.

Nubwo nta mugore yahasanze bararyamye ariko mu ijoro umugabo akangutse yisanga kure yaho yaryamye, aje kureba umugore we nawe asanga aryamye ahatandukanye naho bari baryamye.

Amakimbirane yatangiriye aho umugabo amushinja ko yaje kumuroga ndetse akamwimura aho yararyamye kuko bitari bisanzwe bimubaho kandi umugore akaba yaje kurarana na we batabyumvikanye.

Aya makimbirane yatumye barwana maze umugabo yadukira agafuni kari aho babagaza umuceri arakamukubita umugore yitura hasi. Mucyeshimana yemera ko kubera umujinya atitaye kureba ko hari icyo umugore abaye ahubwo yamenye ko yapfuye bucyeye agiye kumubwira ngo batahe asanga umuntu yitabye Imana maze ahita yijyana kuri police avuga ko yishe umugore we.

Abaturage hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi Kihangire Bishop bavuga ko bakomeje guterwa inkeke n’amakimbirane y’abimukira kuko hari n’urundi rupfu rwatewe n’amakimbirane umugore n’umwana bakica umugabo wataye urugo i Kibungo akaza kwinjira umugore ariko bikarangira bamwishe.

Mu karere ka Gatsibo hari abimukira baza muri aka karere bakurikiye ubutaka n’imirimo bakaza kuhatura bakahashakira imiryango kandi n’aho bavuye bari bafite imiryango bikavamo amakimbirane rimwe na rimwe atera imfu.

Imiryango ibiri imaze kwicana mu murenge wa Kiramuruzi kubera amakimbirane. Iyo miryango yari isanzwe ifitanye amakimbirane aho yari ituye iyazana aho batuye Kiramuruzi kugeza bicaranye; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’u murenge wa Kiramuruzi, Kihangire Bishop.

Kuba abantu baturutse ahandi baza gutura Kiramuruzi ngo biterwa n’uko igishanga cy’umuceri cya Kanyonyomba gicyenera abakozi benshi buri gihe cy’ihinga kandi abaje kugikoramo kubera amafaranga bakuramo bahitamo kugura ubutaka bwo gutura ndetse bakabona imirima yo guhinga bagatura.

Mu mezi atarenze atatu hagaragaye amakimbirane mu bimukira baje gutura mu murenge wa Kiramuruzi. Ibi byatumye bafata ingamba zo kubarura abimukira bahaje mu myaka itatu ishize kugira ngo bakurikirane aho bavuye kugira ngo bamenye imyitwarire yabo ndetse no kubarindira umutekano; nk’uko umuyobozi wa Kiramuruzi abitangaza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

yooooo. mbega ibyago ibyago. ese ubundi iyo uwo mugore yigumira i ngoma akareka ubushotoranyi bwe. ye umugore cyangwa umugabo hari ubwo ahinduka umugozi. uruzi nabashakanye koko. ni agahomamunwa.

kamarampaka yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Burya akiziritse k’umuhoro gasiga kawuciye!
Uyu mugore n’ubwo apfuye, ariko ni Kabutindi,
Abantu nk’aba babaho cyane!

RIP, kandi pole k’umugabo wiyiciye umugore we!
Bajye bibuka ko basezeranye kubana akaramata!

Boy yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Nta mugabo utagira ibyago, bayobozi nimushishoze kuko uyu mugabo ni inyangamugayo pe ahubwo umugore niwe wari waramunaniye. mumubabarire kabisa.

xxxxxxxxxx yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Mana we, jye ndumva uyu mugabo rwose arengana, uriya si umugore ni kabutindi, none se uwabandi ko wumva yari yamusigiye ibyo byose akigira kwipagasiriza, yarangiza tena akamusangayo. Ubu koko leta ko ari umunyakuri mwamubabariye mukamurekura akisubirira kwishakira imibereho ko ari umunyamahoro, rwose ni accident yagize kandi birumvika ko iyo aza kuba yagambiriye kumwica yari gutoroka.

Ukuri yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka