Gatsibo: Hatwitswe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 2.4

Ubwo hakorwaga urugendo rugamije kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo, tariki 09/05/2013, hatwitswe biyobyabwenge bitandukanye birimo chief waragi amapaki 120.

Urugendo rwatangiriye kubiro by’Akarere rwerekeza ku ishuli ryisumbuye rya Gabiro rwakozwe n’abanyeshuli bo mu ishuli ribanza rya Nyarubuye, Gabiro High School, Polisi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere.

Hatanzwe ibiganiro ku ngaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, uru rubyiruko rw’abanyeshuli rwaganirijwe n’umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Kiramuruzi, Karera Evariste, ku bihano bitangwa k’ukoresha cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge, ibi bihano bikaba birimo igifungo kinagera ku myaka itanu.

Mu butumwa bwatanzwe na Polisi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwagarutse kugusaba urubyiruko kwamagana umuco wo gukoresha ibiyobyabwenge bakajya banatunga agatoki aho iki kibazo kigaragara.

Ibiyobyabwenge byamenwe.
Ibiyobyabwenge byamenwe.

Chief sprentendent Sesonga Jhonson uyobora Polisi mu karere ka Gatsibo yasabye uru rubyiruko kuba intumwa ku bandi by’umwihariko ababyeyi babibonana, ababwira ko kwirinda ibiyobyabwenge aribyo bizatuma bavamo abayobozi b’ejo hazaza.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Habarurema Isaei, wari uhagarariye umuyobozi w’akarere muri iki gikorwa yasabye buri wese kuba ijisho ry’umuturanyi bakirinda guhishira ikibi, ahubwo bagatunga agatoki ahakekwa iki kibazo gikenesha igihugu kinangiza ubuzima bw’ababikoresha.

Ibiyobyabwenge byamenwe ni nka kimwe cya gatatu cy’ibisigaye nabyo bizamenwa muri iyi minsi, byose hamwe bifite agaciro gasaga miliyoni esheshatu; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Polisi.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka