Gatsibo: 21 batawe muri yombi bacukura amabuye y’agaciro

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abantu 21 bo mu Karere ka Gatsibo bazira gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa koluta (Coltan) kandi batabifitiye uburenganzira.

Abatawe muri yombi tariki 25/12/2012 bafatanywe ibiro 20 bya koluta n’ibikoresho birimo ibitiyo, imipanga n’ibindi bakoreshaga bacukura amabuye; bakaba barafatiwe mu kirombe cya Ndama ya 1 kiri hafi y’ikigo cya Gisirikare cya Gabiro.

Supt. Benoit Nsengiyumva, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yongeye kuburira abantu bose ko gucukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko byangiza ibidukikije kandi bigashyira mu kaga ubuzima bw’abantu harimo n’uruppfu.

Abayobozi b’akarere ka Gatsibo bahagaritse abantu gucukura amabuye y’agaciro ahantu hatemewe n’amategeko ariko bamwe bakomeza kubirengaho bakajya gucukura cyane cyane mu masaha y’ijoro.

Polisi ivuga ko ku bufatanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bagiye bakora ubukangurambaga mu baturage bababwira ibibi byo gucukura amabuye y’agaciro ahatemewe cyane cyane ahafunzwe ku bw’impamvu z’imiterere y’aho ariko ngo hari abakibirengaho.

Supt. Nsengiyumva yibukije ko gutanga amakuru kare ari bimwe mu bizatuma abakora ubwo bucukuzi butemewe bafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Yagize ati “gucukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko ni icyaha gihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda nk’uko n’ibindi nabyo bihanwa.”

Gucukura amabuye y’agaciro mu Rwanda ni umurimo ugengwa n’amategeko arengera ibidukikije kandi n’abawukora bagomba kuba bafite ibyagombwa bitangwa n’ubuyobozi.

Mu gihe bagitegereje koherezwa mu nkiko, aba bagabo 21 babaye bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya polisi ya Kabarole.

Ikirombe cya Ndama ya 1 giherereye mu Mudugudu wa Rwikiniro, Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba.

Ingingo ya 439 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko umuntu wese ufatiwe mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ahanishwa igihano cy’ihazabu iri hagati y’amafaranga ibihumbi 300 na miliyoni 1.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka