Gasabo: Umukozi wo mu rugo yatawe muri yombi akekwaho kwiba miliyoni zisaga 8

Samuel Bugingo w’imyaka 24 yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu mu Karere ka Nyagatare tariki 11/11/2012 agerageza kwambuka ngo ajye mu gihugu cya Uganda nyuma yo kwiba shebuja amafaranga asaga miliyoni umunani.

Uyu musore wakoraga akazi ko mu rugo rw’Umunyamerika witwa Erick Newcomer utuye mu kagali ka Rugando, umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo yamwibwe amafaranga miliyoni 3.8 n’amadolari 8000 tariki 10/11/2012; nk’uko polisi ibitangaza.

Bugingo wari umaze umwaka amukorera yazindutse mu gitondo cya kare yerekeza mu Karere ka Nyagatare ashaka kwambuka ngo ajye muri Uganda ariko ntibyamuhira inzego zishinzwe umutekano zimuta muri yombi.

Uyu mukozi wo murugo bamusanganye agifite amagfaranga miliyoni 2.8 n’ibihumbi birindwi by’amadolari. Afungiye by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu mujyi wa Kigali.

Polisi itangaza ko Bugingo yibye imfunguzo z’aho shebuja yakoreraga maze afungura mu gihe atari ahari atwara ayo mafaranga. Newcomer akibura amafaranga ye yahise abimenyesha Polisi y’Igihugu yihutira kumushakisha uruhindu kugeza imutaye muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Albert Gakara, arahamagarira abantu kumenyesha Polisi hakiri kare igihe cyose habaye ikintu gihungabanya umutekano kugira ngo ite muri yombi abanyabyaha maze inagaruze ibyabo.

Yagize ati: “Iyo Polisi ihawe amakuru mu maguru mashya biyifasha guta muri yombi abanyabyaha no kugaruza imitungo yibwe.”

Supt. Gakara yibutsa abantu kutabika amafaranga menshi mu ngo ahubwo mu mabanki kuko aba bafite umutekano usesuye.

Ingingo ya 300 y’amategeko ahana y’u Rwanda ateganya igihano cy’igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu kuva ku nshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’amafaranga yibwe cyangwa kimwe muri byo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

amafaranga abikwa kuri banki.ariko abajura ntibakabyitwaze.

kome yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

amafaranga abikwa kuri banki.ariko abajura ntibakabyitwaze.

kome yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

Bajjye bayabika no kuri Tigo cash cg MTN mobile money niba byaranze ko bayabika kuri account Bank.

elie yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka