Gasabo: Batatu bitabye Imana, abandi 24 barakomereka bazize impanuka

Abantu batatu bitabye Imana, abandi 24 barakomereka mu mpanuka y’imodoka ya STRABAG yabereye mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo tariki 10/12/2012.

Iyo modoka yo mu bwoko bwa Benz ifite puraki RAA751 K yarenze umuhanda itwaye abakozi bagera kuri 40 bakorera Sosiyete ikora imihanda ya STRABAG.

Abakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) mu gihe abitabye Imana bajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Polisi biri Kacyiru kugira ngo bakorerwe ibizamini.

Iyo mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari utwaye iyo modoka; nk’uko Polisi ibitangaza.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Albert Gakara atangaza ko impamvu nyamukuru z’impanuka zituruka ku burangare bw’abashoferi n’umuvuduko ukabije.

Yagize ati: “Umuvuduko uraryoha ariko urica, abashoferi bagomba kwirinda umuvuduko. N’ubwo hari amategeko no gukangurira abantu, bamwe mu bashoferi bakomeza kubyirengagiza bigatera impanuka zihitana abantu.

Impanuka nyinshi zishobora gukumirwa ku buryo bworoshye abashoferi baramutse bitwararitse. Urugero ni uko impanuka yakwirindwa abashoferi baramutse bubahiriza amategeko agenga umuhanda.”

Polisi itangaza ko impanuka zagabanutse kubera ingamba zafashwe zirimo gukangurira abashoferi n’abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda binyujijwe mu cyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka