Gasabo: Batatu batawe muri yombi bazira inoti mpimbano

Abantu batatu batawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Gasabo, tariki 29/06/2012 nyuma yo gufatanwa inoti mpimbano y’amafaranga 5000.

Eric Uzabakiriho, Alphonse Mugiraneza na Deo Ndutiye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo mu gihe polisi igikora iperereza.

Polisi itangaza ko abafashwe bemera ko bafotoraga inoti bakoresheje scaner bakazikwirakwiza mu baturage.

Baramutse bahamwe n’icyaha, bahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 5 na 10 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 ushingiye ku ngingo ya 202 na 204 z’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Polisi y’igihugu irasaba amabanki kugenzura amafaranga n’izindi noti mbere yo gutanga serivisi ku bakiriya bazo mu rwego rwo gukumira kwakira amafaranga mpimbano.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka