Gasabo: Batatu bafatiwe mu cyuho benga Kanyanga

Abagabo batatu bafatiwe mu cyuho, ahagana Saa Munani z’amanywa, benga kanyanga mu ishyamba riri mu Kagali ka Rudahashya, mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa mbere tariki 29/10/2012.

Elias Sibomana, Pascal Nkundwanabacyeye na Alain Hakizimana, nibo batawe muri yombi na Polisi, ubu bacumbikiwe by’agateganyo kuri Sitasion ya Polisi ya Rusororo. Umuturage umwe wari uzi imigambi bagiyemo, niwe wabimenyesheje inzego z’umutekano, nk’uko Polisi ibitangaza.

Abafashwe bose bemerera icyaha ariko bakavuga ko bashowe mu bikorwa byo kwenga kanyanga na Ildephonse Mbarushimana nawe ugishakishwa, wabashije gucika ubwo abandi batabwaga muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Albert Gakara, avuga ko inama bagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda rusange uheruka kuba, aho bashishikariza abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no kubihashya, yatanze umusaruro.

Yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko bafite inshingano zo gukomeza kwigisha abaturage ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge, kugira ngo bagire uruhare mu kubirandura burundu ndetse n’ibindi byaha bitandukanye.

Baramutse bahamwe n’icyaha, bahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka itatu n’imyaka itanu n’amande angana n’ibihumbi 500 kugeza ku miliyoni eshanu, ukurikije ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka