Gasabo: Bane batawe muri yombi bakekwaho kwiba muri hoteli

Abasore batatu n’umugabo umwe bari bashinzwe gucunga umutekano kuri hoteli ya Top Tower hotel iri mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, batawe muri yombi bakekwaho kuba inyuma y’ubujura bwabaye muri iyi hoteli hakibwa miliyoni zirindwi kuri uyu wa Kane tariki 08/11/2012.

Abo bagabo batawe muri yombi, bibye ayo mafaranga mu biro by’umucungamari w’iyi hoteli bamennye idirishya, nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Abatawe muri yombi ni Feston Akimana w’imyaka 22, Jean Paul Nkundimana, 41, Benjamin Mugisha, 28, na Venuste Batitangira ari nawe wari uri ku kazi kuri uwo munsi. Bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Umucungamari w’iyi hoteli, Jeannine Kayitesi, avuga ko yari yasize ayo mafaranga mu biro bye umunsi ubanziriza ubujura. Akavuga yakangutse agasanga isanduku imuhamagara n’idirishya abajura bamennye bagacamo.

Polisi ikomeza itangaza ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko aba barinzi aribo bari inyuma y’ubu bujura. Iperereza rirakomeje kugira ngo ayo mafaranga agaruzwe hanarebwe niba nta bandi bakozi ba hoteli bari inyuma y’ubwo bujura.

Polisi isaba abaturage kutabika amafaranga menshi mu ngo ahubwo bakayoboka amabanki kugira ngo birinde ubujura bwabibasira.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka