Gasabo: Babiri bafatanwe udupfunyika tw’urumogi hafi 850

Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo, tariki 20/1/2013, yataye muri yombi abasore babiri batuye mu Kagali ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko ibasanganye udupfunyika tw’urumogi 841; nk’uko Polisi ibitangaza.

Jean Nzeyimana na Jean Biramahire bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, Akarere ka Gasabo mu gihe batereje gushyikirizwa ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Albert Gakara, aburira abantu kwihangira imirimo ibyara inyungu n’aho ubundi ngo ntizihanganira umuntu wese wishora mu bikorwa by’ibyaha kugira ngo abashe kubaho.

Yagize ati: “Mu gihugu cyose, abantu bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge kandi n’itegeko rirasobanutse neza ku bantu bishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.”

Nzeyimana na Biramahire bari mu maboko ya Polisi bazira ibiyobyabwenge. (Photo: RNP)
Nzeyimana na Biramahire bari mu maboko ya Polisi bazira ibiyobyabwenge. (Photo: RNP)

Akomeza asaba abaturage gukomeza guhanahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano ajyanye n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge kugira ngo birandurwe burundu mu muryango nyarwanda.

Supt. Gakara avuga ko Polisi irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo inzira ibiyobyabwenge binyuzwamo zisibwe kandi ubufatanye bw’abaturage ni ngombwa.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igihano kuva ku mwaka umwe kugeza kuri itatu n’ihazabu kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 ku muntu ukoresha mu buryo butandukanye ibiyobyabwenge.

Iyo ngingo iteganya igihano kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 5 ku muntu uhinga, ucuruza, utunda akanakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka