Gasabo: Abasore babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibikoresho bitandukanye

Turimwe Vincent w’imyaka 18 na Muhoza Claude w’imyaka 17 batawe muri yombi na polisi tariki 25/12/2012 bakekwaho kwiba ibikoresho bitandukanye mu bubiko bya Sosiyete Winning Star ikorera mu Kagali k’Ubumwe, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo.

Aba basore bibye amaradiyo 59, pano enye zitanga umuriro uturuka ku mirasire y’izuba, ikarito y’ingufuri, udukapu icyenda, amatara 10, ibifungo by’amagare bigera kuri 55 n’imikandara 20; nk’uko polisi ibitangaza.

Turikumwe wakoraga akazi ko gutekera abakanishi bakorera hafi y’ubwo bubiko, yishe ingufuri ahamagara Muhoza ngo aze amufashe gutwara ibyo bikoresho; nk’uko Polisi ikomeza ibitangaza.

Abasore babiri bari mu maboko ya Polisi bakekwaho ubujura. (Photo/ Polisi)
Abasore babiri bari mu maboko ya Polisi bakekwaho ubujura. (Photo/ Polisi)

Abo basore bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu Mujyi wa Kigali batawe muri yombi n’abakozi ba Intersec ubwo batwaraga ibyo bibye babashyikirizwa Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Albert Gakara, ahamagarira urubyiruko kwitabira amakoperative n’indi mishinga ibyara inyungu aho kwishora mu bujura bubagiraho ingaruka zikomeye zirimo gufungwa.

Baramutse bahamwe n’icyaha cy’ubujura buciye icyuho bahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku icumi nk’uko biteganwa n’ingingo ya 303 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka