Gasabo: Abagore batatu bishwe banizwe n’abantu bataramenyekana

Abagore batatu bishwe banizwe n’abantu bataramenyekana tariki 28/08/2012, mu kagali ka Nyamabuye, umurenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo.

Verendiana Mukashingiro uzwi ku izina rya Miyatatu, Alphonsine Ahishakiye na Cynthia bishwe n’abantu bataramenyekana babanize ariko Polisi itangaza ko yashyizeho itsinda ryo gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Supt Theos Badege, agira ati: “Polisi y’Igihugu ifata ubwo bwicanyi nk’ikibazo gikomeye bityo bakaba barashyizeho itsinda ryo gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi rikazatanga ibyo ryagezeho mu gihe gitoya gishoboka.”

Ariko, Supt Badege yongeraho ko nta muntu Polisi yari yata muri yombi uretse abantu yahamagaye bashobora kuba bafite amakuru yafasha polisi mu iperereza.

Polisi itangaza ko izi ubwo bwicanyi kandi ikaba yarafashe ingamba zo gushakisha ababugizemo uruhare kugira ngo bazashyikirizwe inzego z’ubutabera baryozwe ibyo bakoze.

Muri rusange, hamaze kumenyekana abagore 15 bishwe muri ubu buryo mu mezi hagati y’abiri n’atatu ashize; nk’uko polisi ibitangaza.

Polisi ihamagarira abantu bose kudakuka umutima no kuba maso kandi bagafasha polisi mu iperereza, bayiha amakuru kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe maze bazashyikirizwe ubutabera.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka