Gasabo: Abagabo babiri bafungiye kwiba ifumbire

Abantu babiri bafungiye mu karere ka Gasabo guhera tariki 26/07/2012 bakekwaho kwiba ifumbire hamwe n’umuti wica udukoko mu myaka biba byaragenewe abaturage kugira ngo ubuhinzi bwabo burusheho kugenda neza mu murenge wa Nduba mu kagari ka Shango.

Jean Pierre Sebahire w’imyaka 32 akaba yari umuzamu na Theogene Ndagiriyemungu w’imyaka 31 akaba ashinzwe ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi bafatanywe umufuka w’ifumbire yo mu bwoko bwa NPK na litiro 2 z’umuti wica udukoko mu myaka ubu bakaba bafungiye kuri polisi ya Nduba mu gihe iperereza rigikomeje; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Umuvugizi wa Polisi, Supt.Theos Badege, yamaganiye kure igikorwa cy’ubugizi bwa nabi bwo kwiba ifumbire aho avuga ko abakora bene ibi bikorwa bahagururkiwe.

Avuga ko ifumbire iba yatanzwe kugira ngo ifashe abahinzi kongera umusaruro wabo mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo batayihabwa kugira ngo bayikoreshe mu nyungu zabo bwite.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ahagaragaye ikibazo nk’iki hakiri kare.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka