Gakenke: Yiyemerera ko yishe umusore amuca umutwe ajya kuwuhisha

Nsabiyezu Venuste w’imyaka 24 ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kuva kuri uyu wa mbere tariki 24/06/2013, yiyemerera ko yishe umusore witwa Ntibansekeye Wellars akuraho ijosi, umutwe ajya kuwuhisha kure.

Uyu musore uri mu maboko ya Polisi hamwe n’abandi bane ariko bose bahakana kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, avuga ko bishe Ntibansekeye ku cyumweru tariki 23/06/2013 saa tatu z’ijoro bamuteze avuye ku Gasentere gushyira umuriro mu materefoni.

Nsabiyezu yabwiye Kigali Today ko umusore umwe yamuteye icyuma mu ijosi nyakwigendera abanza kwirwanaho bafatanya kumuhorahoza, we arangije aca ijosi, umutwe ajya kuwuhisha kure kugira ngo batazamumenya.

Akomeza avuga ko ntacyo yapfaga na nyakwigenda, ngo icyamuteye kumwica ni uko abo bagenzi be bari kumwe bari bamusezeranyije kumuhemba amafaranga ibihumbi 70. Asobanura ko bo bavugaga ko yabiciye ingurube kandi atabashyirira umuriro muri terefone.

Nsabiyezu yiyemera kwica umusoreakamuca umutwe kugira ngo ahabwe ibihumbi 70 (Foto:L.Nshimiyimana).
Nsabiyezu yiyemera kwica umusoreakamuca umutwe kugira ngo ahabwe ibihumbi 70 (Foto:L.Nshimiyimana).

Amakuru ataremezwa neza avuga ko bamwishe bashaka kumwambura amafaranga kuko yari amaze iminsi atunze imyaka ye n’ibikoresho byo muri saro yogosha yakoreshaga. Bakimwica, batwaye igikapu cyarimo ibyo bikoresho, batatu muri bo ashinja ubufatanyacyaha baracyashakishwa.

Nyakwigendera, Ntibansekeye Wellars akomoka mu Kagali ka Gikombe, Umurenge wa Mataba ho mu Karere ka Gakenke apfuye akiri umusore w’imyaka 21.

Nsabiyezu aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica ashobora gukatirwa igifungo cya burundu nk’uko biteganwa n’ingingo 151 mu gika cya kabiri cy’igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

ARIKO ABANTU BIKIGIHAMAKURUYABO NIMEZA. EGO NGEWE NDUMIWE

UWAYEZU CLAUDE yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

erega aba n’abantu baba basanzwe barishe kuburyo kuribo kwica umuntu babina nk’umukino bityo ugasanga twe bidutangaza, urebe nawe mu maso ye urabona ameze nk’umuntu wakoze ikintu gisanzwe kandi cyidakomeye....nahabagabo naho ubundi tubanambazi...kandi ni benshi nuko batinya ubuyobozi bwacu ubundi bagakumirwa..hagati aho ibiyobyabwenge nibyo bibyutsa ububu bugome bwihishe..mu mitwe yabantu

corneille yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Allah akbar.
Umuntu wu musore yambuwe ubuzima nabantu bananiwe gushakyisha ubuzima ngo biteze imbere.
Ishyari niryo ryatumye bamwica.
Iyo usomye wunva ko yari umutype wishakira iterambere rye, abasenzi baramwica.

bugingo sulaiti yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

ni ikibazo kuko mu Rwanda ubwicanyi burakataje wagirango ni jenoside nshya.Abahanga mu byubuzima bwo mu mutwe bavugako iyo umuntu yishe mugenzi we ko kumufunga nawe ari ukumwica bundi bushya.Muzashake ibindi bihano kuko njye mbona igifungo nta gihano kirimo ahubwo ni ukwica umuntu urwagashinyaguro umutesha kuba mu muryango we.

umutwe yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Uwiteka amuhe irihuko ridashira kandi umuryango wuwo mwana ukomeze kwihangana gusa birababaje kandi binateye ubwoba kubona umuntu aziko akora? bakageza aho bamunyaga ubuzima?guhoran uku Uwiteka

MIMIa yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Aramutse ahamwe ni icyaha kandi akiyemerera,ubugome bukomeje kwiyongera,kwica abantu babigize umukino.Imana itabare,abasenga musenge cyane.

INGABIRE yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Mbega ubugomeweeeeeee uyu musore bamufungire mumazi kbs nabandi barebereho

Iranzi Dailony yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Uwo musore agomba guhanwa kuko yakoze icyaha gikomeye cyane,kandi agahanwa bikomeye kugirango n’abandi barebereho.Murakoze,njyewe ndi South Sudan

ntihinyurwa gatare yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

hey what ihear nowwadays ,let we look for jesus power is one who can dare for puting up complecence of these

niyo Raccy yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

birababaje kuko mucyaro hari abantu bagifite imyumvire yuzuye ubugome pe inzego za polisi zijye zibafatira ibihano bikomeye

ntawuyirusha aloys yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Mbega ubugome, uyu muntu ahanwe kandi ubu bugome burkabje. Turusheho gusenga kabisa

Marcop yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka