Gakenke: Yibwe ibicuruzwa bifite agaciro k’ibihumbi 150 bacukuye boutique

Ngiramahirwe Valens w’imyaka 20 ucururiza mu Gasentere ka Gakenke, mu Murenge wa Gakenke yibwe ibintu bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi birenga 150, abajura bacukuye inzu acururizamo mu ijoro rishyira tariki 11/08/2012.

Abajura bacukuye inzu bahereye mu rubavu rwayo maze bahingukira muri Boutique. Batwaye ikarito y’amavuta yo guteka, lecteurs ebyiri za televisiyo, inzoga za Uganda Waragi, Colgate n’amavuta yo kwisiga; nk’uko byemezwa na Ngiramahirwe.

Aha ni ho abajura bibye banyuze.
Aha ni ho abajura bibye banyuze.

Aba bajura batwaye ibintu bikeya ugereranyije n’ibicuruzwa biri muri boutique kubera inkeragutabara zicunga umutekano mu Gasentere ka Gakenke zabatesheje ariko ntizagira abo zita muri yombi.

Nyiri boutique yemeza ko ubwo bujura byamugizeho ingaruka kuko byabangamiye umushinga we wo kubaka yatangiye.

Mu mpera z’ukwezi kwa gatanu 2012, ubujura nk’ubu bwasize iheruheru umucuruzi w’inzoga wo mu Kagali ka Rusagara mu murenge wa Gakenke aho yibwe inzoga zifite agaciro k’ibihumbi 80.

Ngiramahirwe ari muri boutique ye nyuma yo kwibwa.
Ngiramahirwe ari muri boutique ye nyuma yo kwibwa.

Muri aka karere kandi, tariki 14/08/2012, Bayavuge Jean Damascene w’imyaka 22 utuye mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke yambuwe terefone ngendanwa na Habimana Pierre abonye ko afite ibigango ashobora no kumukubita ahitamo kwigenda.

Bayavuge bamwibye ubwo yari aje kurangura amandazi, biswi n’utundi tuntu two gucuruza mu isoko rya Gakenke. Habimana yamwambuye terefone yo mu bwoko bwa Nokia yari amaranye icyumweru kimwe arangije amuha SIM Card ze amubwira ko terefone atari ye.

Ku bw’amahirwe inkeragutabara zari iruhande zicunga umutekano mu isoko zafashe Habimana zimushyikiriza Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Gakenke.

Habimana wiyemerera ko yibwe iyo terefone akayigurisha amafaranga 7000 yahise ayishyura amafaranga ibihumbi 10.

Uyu musore uhakana ko adasanzwe yiba avuga ko ashimishijwe no kuba yafashwe afite amafaranga yo kwishyura terefone yibye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka