Gakenke: Yafatanwe kanyanga kandi yanayisinze

Karibushi Protais w’imyaka 38 acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke nyuma yo gufatanwa litiro 20 za kanyanga. Uyu mugabo yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa 04/09/2012 yikoreye kanyanga kandi bigaragara ko yasinze.

Karibushi utuye mu Kagali ka Kamubuga, Umurenge wa Kamubuga yafashwe n’abaturage bo mu Murenge wa Nemba mu gitondo bigaragara ko yasinze kandi yikoreye injerekani.

Abaturage bagize uruhare mu kumuta muri yombi baramuhagaritse ngo barebe ibyo yikoreye maze ashaka gukubita injerekani hasi ngo imeneke mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso ariko barayiramira.

Abo baturage bongeraho ko yari yasinze iyo kanyanga kuko yamunukagaho. Karibushi abihakana avuga ko yagaragara ko yasinze kubera ibibazo yari afite nyuma yo gufatanwa igihanga.

Karibushi asobanura ko iyo njerekani itari iye ahubwo kari akazi ahawe n’umuntu atazi ukorera i Kigali yita gusa Safari wari wamyemereye amafaranga 500 ngo ageze iyo njerekani mu Gasentere ka Gakenke.

Abaturage bibaza ukuntu umuntu utakuzi yaguha injerekani ya kanyanga nta mugende hafi kugira ngo atayinyuza ku ruhande. Ibyo bigatera urujijo ku byo Karibushi yivugira.

Karibushi uri mu maboko ya Polisi yafatanwe litiro 20 za Kanyanga (Photo: N. Leonard).
Karibushi uri mu maboko ya Polisi yafatanwe litiro 20 za Kanyanga (Photo: N. Leonard).

Abaturage bamufashe kandi bemeza ko basanzwe bazi ko Karibushi acuruza kanyanga, anigira mu gihugu cy’u Bugande kuyirangurayo. Ariko, ibi bivugwa ntabwo twabashije kumenya ukuri kwayo neza.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu 2012, undi muturage wo mu Kagali ka Taba, umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke yafatanwe litiro 70 za kanyanga yacuruzaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Supt. Gahima Francis, yashimye ubufatanye bwiza bugaragara hagati y’abaturage na Polisi mu guhashya ibiyobyabwenge, anasaba ko bukomeza.

Supt. Gahima yongeraho ko abaturage bagomba gukomeza umurego wo kubihashya kuko bibafiteho ingaruka zirimo kwangiza ubuzima bwabo, gufata ku ngufu abana ndetse no gukurura amakimbirane mu miryango.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda agena igihano cy’igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu ku muntu ufatiwe mu biyobyabwenge.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko se ko umusaza nkuwo nibiyobyabwenge ywe isi yararangiye akatirwe urumukwiriye

tuyiringire aimable yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Guca kanyanga biracyari ikibazo mu gihe Abagande bayicuruza nk’inzoga isanzwe. Duhaguruke tufatanye kuyirwanya.

ukuri yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka