Gakenke: Umwana yafashwe yibye igare akoreshejwe n’umujura

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, tariki 22/01/2013, umwana w’imyaka 15 wo mu Kagali ka Kagoma, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke yafashwe atwaye igare ry’umunyonzi arishyiriye umutekamutwe wavugaga ko ari rye kugira ngo abashe kuryiba.

Uwo mwana w’umuhungu, utazi no gutwara igare avuga ko uwo mutekamutwe yamweretse “igare rye” amubwira ko arimushyira ku rusengero ruri muri metero hafi 200 kubera aba-percepteur bameze nabi amwemerera ko amuhemba amafaranga 300.

Yagize ati: “Umugabo araje arambwira ngo aba-percepteur bameze nabi, nimfate igare ndimusangishe ku rusengero ngo aramuhemba amafaranga 300, amfata ukubuko ararinyereka. Nuko ndigejeje hano baramfata ngo ndaryibye.”

Uyu mwana yafatiwe mu nzira ashyiriye igare uwo mutekamutwe ariko aza kurekurwa kuko basanze yari abaye igikoresho cy’umujura wamushutse.

Uwo mujura utabashije gutabwa muri yombi ngo yari umusore muremure w’igikara wambaye rugabire, ikoti rirerire n’ipantalo y’ikoboyi yagerageje no gutuma abandi bana babiri barabyanga.

Umwana witwa Pacifique avuga ko uwo mujura yamufashe agiye guhaha amuha amafaranga 100 arangije amubwira ko ashaka kumuha ikiraka cyo kumushyira igare ariko arabyanga kuko asanzwe azi ko abajura bakoresha ayo manyanga mu kwiba.

Umwana wa gatatu yanze gutumika kubera ko yatinyaga ko iwabo bamumerera nabi igihe bamubonye akoze akazi nk’ako. Abo bana basobanura ko bakuyemo isomo ryo gushishoza mbere yo gutumikira abantu babatuma batabazi.

Ngo si ubwa mbere ubujura bukoreshejwe abana bubaye mu Gasentere ka Gakenke. Hari undi mugabo wibwe igare arisigiye umucuruzi, umujura aca inyuma nyiraryo atuma umwana avuga ko ari nyiraryo urimutumye riburirwa irengero gutyo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka