Gakenke: Umwana w’imyaka 2.5 yitabye Imana atwawe n’umugezi

Umwana w’imyaka 2.5 witwa Iratumwa Emima wo mu Kagali ka Kiruku, Umurenge wa Coko mu Karere ka Gakenke yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28/11/2012 atwawe n’umugezi wa Baramba wuzuye kubera mvura yari imaze kugwa ari nyinshi muri uwo murenge.

Iratumwa mwene Niyonsenga Regis na Musengimana yapfuye ahagana saa munani n’igice ubwo yari yajyanye n’abandi bana ku mugezi uza kumutwara.

Bagenzi be bakuru kuri we babonye amazi amutwaye, bihutira gutabaza nyina amurohora yarangije kwitaba Imana; nk’uko Ruhashya Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Coko abitangaza.

Akomeza avuga ko uwo mugezi ubusanzwe nta mazi menshi ugira ku buryo watwara umuntu usibye iyo imvura nyinshi yaguye.

Abana bakunda gutwarwa n’imigezi cyangwa bakarohama mu bidendezi by’amazi cyane cyane mu bihe by’imvura kubera uburangare bw’ababyeyi n’ababarera.

Polisi irahamagarira ababyeyi n’abarera abana kwirinda kubasiga bonyine ahantu hari ibidendezi no gukinira hafi y’imigezi mu rwego rwo gukumira izo mpfu zitunguranye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka