Gakenke: Umurambo wa Karagizi wavumbuwe nyuma y’iminsi itatu yaraburiwe irengero

Umurambo wa Karagizi Cyprien wavumbuwe kuwa gatatu tariki 12/09/2012 mu Kagali ka Rukura, Umurenge wa Gashenyi, nyuma y’iminsi itatu uwo mugabo nta muntu umuca iryera.

Umurambo wa Karagizi w’imyaka 41 wabonwe mu gihuru n’umugore wahise hafi aho agiye kwivuza, ahita ahamagara abandi bantu basanga ari Karagizi bari bamaze iminsi batazi iyo ari; nk’uko bitangazwa na Byiringiro Simeon, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi.

Abantu baherukaga kumubona ku cyumweru ari ku Gasentere ka Rukura aho yanyweraga inzoga.

Uwo mugabo wari usanzwe aba wenyine kandi akunda kunywa inzoga, bikekwa ko yari yasinze aranyerera mu nzira imanuka igana mu rugo iwe ubwo yatahaga ava ku kabari kunywa inzoga, agwira igishyitsi bimuviramo kwitaba Imana; nk’uko Byiringiro yakomeje abisobanura.

Ashimangira ko abantu bataruye umurambo wa nyakwigendera basanze yapfuye yubitse inda n’umutwe uko yaguye.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu ku Bitaro Bikuru bya Nemba gukorerwa ibizamini byo kwa muganga ngo hemezwe koko icyamwishe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko ndatangaye uwo muyobozi ukeka ko yaba yaranyereye ntiyibaza uko yageze mugihuru?hanyuma se yanyereye mugihuru ko wumva bamusanze mugihuru niba ari ukunyerera koko yari kugwa munzira ntanubwo yari kubura iyo minsi yose kuko yari kuba yaguye munzira nyabagendwa.

Yaya yanditse ku itariki ya: 15-09-2012  →  Musubize

Murakora cyane kutugezaho amakuru aba yirwe mu gihugu

Nagirango mujye munatangaza amakuru y’akazi aho kari kuko byafasha beshi mu bashomeri bari hanza aha batagira akazi
Muzagerageze mujye mushiraho n’amakuru y’akazi ndetse n’uko byifashe ku isoko ry’umurimo

Murakoze!

RUKUNDO Erik yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka