Gakenke: Umunyegari yakomerekeye bikabije mu mpanuka ya Coaster

Hakizimana w’imyaka 20 yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ya sosiyete itwara abagenzi yaVirunga mu kagali ka Rusagara, umurenge wa Gakenke mu ijoro rishyira tariki 24/07/2012 arakomereka bikabije mu mutwe.

Hakizimana utuye mu kagali ka Kanyanza, umurenge wa Karambo mu karere ka Gakenke yagonzwe n’imodoka atwaye igare kandi afite headphones mu matwi ku buryo bikekwa ko atumvaga neza.

Ababonye iyo mpanuka iba batangaza ko uyu musore yari yanyoye maze imodoka imuturutse inyuma agana mu muhanda ihita imugonga akomereka bikomeye mu mutwe.

Uyu munyegari yahise ajyanwa kuvurirwa ku Bitaro Bikuru bya Nemba. Abaganga bamwakiriye batangaza ko afite igisebe kinini muri nyiramivumbi n’igufwa ryaho rikaba ryaturutse ndetse n’ibikomere mu gahanga.

Kuri uyu wa kabiri tariki 24/07/2012, Hakizimana yoherejwe ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugira ngo akurikiranwe n’abaganga b’inzobere mu kuvura igice cy’umutwe.

Mu gihe cy’amezi abiri gusa, abanyegari batatu bahitanwe n’impanuka zabereye mu mirenge ya Gashenyi na Kivuruga mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka