Gakenke: Umugore w’imyaka 45 yihekuye nyuma y’umunsi umwe yibarutse

Nyirashyirambere Claudine w’imyaka 45 utuye mu Kagali ka Mubuga, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke tariki 29/05/2013 yishe uruhinja arunize nyuma y’umunsi umwe arubyaye.

Ubwo yaganiraga na Kigali Today ku Bitaro bya Nemba nyuma gato yo gusuzumwa n’abaganga, uyu mubyeyi gito wacungirwaga hafi n’umupolisi, yavuze ko icyamuteye kwica umwana yabyaye ari uko umugabo we yamutaye kandi akaba yari afite abana benshi bamugoye kubatunga.

Nyirashyirambere azenga amarira mu maso yagize ati: “Ni uko umugabo yantaye, ubwo yansigiye abana babiri mbyariramo undi baba babaye batatu.…navugaga se abo bana byo ni byiza. Naryaga mvuye hanze kubacira inshuro, nta mitiweli nagiraga…mbese niberagaho nka mayiboboro.”

Nyirashyirambere asohoka mu cyumba cyo kwa muganga gukorerwa ibizami. (Foto:L.Nshimiyimana)
Nyirashyirambere asohoka mu cyumba cyo kwa muganga gukorerwa ibizami. (Foto:L.Nshimiyimana)

Ngo hashize imyaka 10 umugabo we amutaye yishakira undi mugore mu Mutara (Intara y’Iburasizuba). Uretse abo bana babiri yabyaranye n’uwo mugabo wamutaye ariko babanaga mu buryo butubahirije amategeko y’ishyingiranwa yabyaye ku ruhande uwa gatatu, uwo yishe akaba ari uwa kane.

Yongeraho ko urwo ruhinja yarwibarutse tariki 28/05/2013 ahagana saa kumi afata umwanzuro wo kurwica bucyeye bw’aho saa cyenda. Ngo byaturutse ko mu mutwe atameze neza nubwo nta gihamya kibigaragaza.

Imbere y’imbaga nini y’ababyeyi n’abandi barwaza bahururiye uwo mugore yabasabye imbabazi. Ati: “nakosheje ndabizi, nakosheje cyane. Nabasebeje (ababyeyi), nibambarire kuko yo Imana ntiyambabarira.”

Ababyeyi babaye cyane

Nyirabavana Speciose, urwaje umubyeyi wibarutse umwana ku Bitaro bya Nemba ati: “Nta kundi nabyumva, yebaba weeee! Birababaje ni ukuri birababaje ntawabona n’ukuntu umuntu yabivuga ni agahomamunwa.”

Mu ijwi ryuje agahinda, umubyeyi w’imyaka 45 witwa Ayinkamiye Dative avuga ko uwo mugore wikoze mu nda yamubabaje.

Ababyeyi bamubwiraga ko yasebeje abagore anabasaba imbabazi. (Foto:L.Nshimiyimana)
Ababyeyi bamubwiraga ko yasebeje abagore anabasaba imbabazi. (Foto:L.Nshimiyimana)

Yabivuze atya: “(arimwoza) yewe! ndumva bibabaje cyane ku buryo bintunguye none ndumva n’umubiri wanjye bihindutse. Ubu ndarwajije hejuru y’urubyaro none mbonye umubyeyi wikoze mu nda numva ndababaye cyane.”

Uyu mubyeyi akomeza agira ati: “Rwose umwana ararushya kandi ni umujyambere yamuhoye ubusa, yamurenganyije. Icyaha cyo gusambana ni we wagikoze arenda kubyara umwana utagira se …none birababaje, yasebeje abadamu, yahombeje igihugu.”

Agira inama abagore badafite abagabo bemewe kandi badashobora kwihanga badakoze imibonano mpuzabitsina kugana ku bigo nderabuzima bakaringaniza urubyaro aho kwikora mu nda.

Uyu mugore naramuka ahamwe n’icyaha cyo kwihekura azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko bigenwa n’ingingo ya 315 y’amategeko ahana mu Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nizere ko iryo tegeko riteganya n’uburyo abo bana bandi bazarerwa.Atari ibyo ryaba ari ukurengera uwipfiriye ukarimbura umuzima

sisi yanditse ku itariki ya: 1-06-2013  →  Musubize

bazamuhane byemewe namategeko kuninga umwana byibuze iyo amutanga hari abantu bashaka abana nange ndamukeneye ndasaba nundi muntu wese wumva andasha umwa ko yamunyihera nkamwirerera ya mpamagara kuri nonb 0728943478 murakoze

innocent yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ariko musuzume neza n’iki gitera kwica ,guhotora ?Urasanga mu gihugu cyacu byiyongereye muri ino minsi? nziko mu Rwanda dufite abahanga benshi n’abasaza bashishoza ni mucukumbure,dufatanye dushake umuti.

yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Dore ikibazo: Leta yishyiriye agati mu ryinyo, ibibazo by’amada ibijyamo byabaye ariko ntibikumira hakiri kare. Uyu mugore akwiriye gufungwa koko. Ariko se, abana be bazarerwa na nde? Se azabashobora?

Natal yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

nonese nafugwa burundu abo bandi bazarerwa nande byakabaye ngobwa abadeite abagabo babyara binyuranye na amategeko bafungirwa kubyara kugira ibibazo bigabanuke murakoze

manzi alphonse yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka