Gakenke: Umugabo yishyize mu kagozi nyuma yo gufatirwa mu cyuho
Umugabo w’imyaka 24 witwa Leonard Kanani yapfuye yiyahuye mu ijoro rishyira tariki 28/03/2013 nyuma y’uko afatiwe mu cyuho yiba ibicuruzwa bitandukanye muri boutique y’umuturanyi we.
Uyu mugabo wari utuye mu Mudugudu wa Kanaba, Akagali ka Nkomane, Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke yabwiye bagenzi be bari bapanganye ku irondo ry’umugoroba ko afite ikibazo mu rugo akaba ari yo mpamvu atabasha kuboneka.
Kanani usanzwe uzwiho ingeso zo gukorakora, ngo yaciye inyuma bagenzi be ajya gupfumura boutique ya Mahirwe Aphrodice ariko ntibyamuhira kuko yamusanzemo arimo gupakurura ibintu bitandukanye bimwe yarangije no kubitwara; nk’uko Juvenal Hakizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga abitangaza.
Abantu barahuruye bategeka Kanani kwishyura hafi ibihumbi 29 by’ibicuruzwa yatwaye ndetse n’inzoga y’abagabo babumvikanishije ingana n’ibihumbi bitanu.
Kanani yagiye mu rugo bwitwa ko agiye kuzana amafaranga y’inzoga y’abagabo ntiyazuyaza kwimanika mu kagozi. Ubwo umugore yageraga mu rugo yasanze umugabo we yarangije kuvamo umwuka; nk’uko Umuyobozi w’Umurenge yakomeje abisobanura.
Abantu bakeka ko intandaro yo kwiyahura kwa Kanani ari ipfunwe yatewe no gufatirwa mu cyuho yiba kandi kwa sebukwe baturanye.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|