Gakenke: Umugabo yambitswe mu ijosi ibigori byibwe n’abagore be babiri

Hategekimana Faustin w’imyaka 44 utuye mu kagali ka Gataba mu Murenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke, tariki 01/02/2013 yambitswe anikorezwa ibigori byibwe n’abagore be babiri.

Ariko ntibyaciriye aho gusa, abaturage bamushyikirije ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusasa na bwo bumushyikiriza Polisi ikorera mu Murenge wa Janja. Uyu mugabo ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Janja mu Karere ka Gakenke.

Hategekimana yafashwe nyuma yo kohereza abagore be babiri n’umwana w’imfura ye mu murima wa Iyamuremye Faustin waguze uwo murima w’ibigori wari uw’umugore muto wa Hategekimana.

Hategekimana yibye ibigori barabimwikoreza ndetse barabimwambika. (Photo: N. Leonard)
Hategekimana yibye ibigori barabimwikoreza ndetse barabimwambika. (Photo: N. Leonard)

Uwo murima w’ibigori wagurishijwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rusasa mu rwego rwo kurangiza urubanza rwa Hategekimana n’umuvandimwe we Ntamushobora Pheneas aho yagomba kwishyura ibihumbi 56.

Hategekimana avuga ko atamenyeshejwe irangiza ry’urwo rubanza kandi ngo yasaruye mu murima utandukanye n’uvugwa ko wagurishijwe.
Abaturanyi be bemeza ko uwo mugabo azi neza irangiza ry’urwo rubanza.

Bongeraho ko yohereje abagore be muri uwo murima ahagarara hafi ngo ubatesha bahangane, aho yivugiraga ko uzabitinyuka kubakoma mu nkokora azamutema.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko Leonard wabuze amakuru mazima mu Gakenke kuburyo buri gihe Gakenke waza uyivugaho abajura, abicanyi gusa, wabuze na makuru y’umunsi w’intwari, tworohere n’ahandi birahaba, ukuri kose singombwa kukuvuga.

yanditse ku itariki ya: 4-02-2013  →  Musubize

uBUYOBOZI NIBWO BUTERANYA ABATURAGE !!! NONE SE UBU MURABONA HAZAKULIKIRAHO IKI KULI AYA MAKIMBIRANE ?? UYU MUGABO AMAZE KUBA FRUSTRATED , IBI BIGOLI NIWE WABYIHINGIYE !!!NONE DORE UKO BARANGIJE IKIBAZO , NONE SE YALI GUTUNGWA NIKI NIBA NTABINDI BIGOLI YALI AFITE ???
ubuyobozi mugomba kujya bukiranura abaturage mubushishozi bwinshi !!!

BABA yanditse ku itariki ya: 4-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka